RURA
Kigali

Resitora yasabye imbabazi abayigana nyuma y’uko bamwe mu bakiriya bayo bihagaritse mu isosi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/03/2025 16:21
0


Resitora izwi cyane mu Bushinwa ya Haidilao, yakiriye ikibazo gikomeye ubwo amashusho yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga abakiriya babiri bihagarika mu isosi yabo.



Ibi bintu byateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga no ku itangazamakuru. Iyi nkuru ikomeje gutangaza abakunzi b’iyi resitora n'abandi benshi ku Isi, ndetse Haidilao yafashe ingamba zo gusaba imbabazi no gutanga ingurane ku bakiriya 4,000 bari baraririye muri iyo Restora muri icyo gihe.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Haidilao, izwi cyane ku gutegura hotpot (ifunguro rikorwa mu isupu), yatangaje ko iki kibazo cyabaye ku itariki ya 24 Gashyantare 2024 mu cyumba cyihariye cya resitora yabo iherereye muri Shanghai. Abahungu babiri b’imyaka 17, bahuriye muri icyo cyumba bihagaritse muri hotpot yabo mbere yo gusohoka.

Amashusho y’iki gikorwa yahise atambuka ku mbuga nkoranyambaga, bituma abakiriya benshi ndetse n'abandi batuye hirya no hino ku Isi bababazwa n'icyabaye.

Haidilao yatanze itangazo rivuga ko abakozi b’iyi resitora batigeze bategura uburyo bwo guhangana n’ibibazo nk’ibi, bityo ntibashobore kubona ko hari ikibazo muri hotpot cyangwa kugira icyo bakora mu gukumira ibyabaye. "Twumva neza ko ibi byateje umubabaro ukomeye ku bakiriya bacu, kandi nta kintu na kimwe cyabasha kubishyura,"

Muri icyo gihe, Haidilao yashyizeho ingamba zo gutanga ingurane ku bakiriya bose bari baraririye muri iyo resitora hagati ya 24 Gashyantare na 8 Werurwe, ikaba yaratanze ingurane ku bakiriya 4,000. Abakiriya bose basubizwa ayo bari bishyuye ibyo bariye.

Uretse gusaba imbabazi, Haidilao yavuze ko iki gikorwa cyahise gikurikiranwa n'inzego z’umutekano, aho polisi yo mu mujyi wa Shanghai yafashe ababigizemo uruhare, ndetse bakaba bazabiryozwa mu buryo bukwiye. Polisi yasohoye amakuru avuga ko abagabo babiri bafashwe ndetse ubu bakaba bafunzwe.

Mu gihe Haidilao ikomeje kuba imwe muri resitora zizwi ku rwego rw'isi ku gutegura hotpot, iyi nkuru izibukwa cyane nk'ikosa rikomeye muri serivisi zitangwa mu bigo binini. Gusa, Haidilao yashyizeho ingamba zifatika mu gukemura ikibazo no gusubiza abakiriya icyizere ku mikorere yayo.

 

Resitora yo mu Bushinwa yasabye imbabazi abayigana nyuma y'uko bamwe mu bakiriya bayo bihagaritse mu isosi

Resitora ya Haidialao ozwi cyane mu gutegura indyo ya Hotpot ku isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND