RURA
Kigali

SADC yemeje gukura ingabo zayo muri Congo

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:13/03/2025 16:08
0


Kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, Umuryango w'Iterambere rya Afurika y'Amajyepfo (SADC) watangaje ko uzatangira gukura ingabo zawo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu byiciro.



Ibi byemejwe nyuma y'inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma ba SADC yabereye i Harare muri Zimbabwe, aho hafashwe umwanzuro wo kurangiza manda ya Misiyo ya Gisirikare ya SADC muri Congo (SAMIDRC).

Mu Kuboza 2023, SADC yohereje ingabo muri Congo mu rwego rwo gufasha Guverinoma y'iki gihugu mu guhangana n'imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwayo . Iyi misiyo yari igamije kugarura amahoro n'umutekano muri aka karere.

BBC News   na SABC News bivuga ko abayobozi bo mu muryango w'Iterambere rya Afurika y'Amajyepfo (SADC) batangaje ko bagiye gukura ingabo zabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho bari basanzwe bafasha guverinoma mu guhangana na M23.

Iyi gahunda yo gutangira gukura ingabo mu byiciro yemejwe mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (Virtual Meeting) yateranye  uyu munsi.


Mu gihe cy’imyaka ibiri zimaze muri DRC, abagera kuri 17 bo mu bihugu bya Afurika y'Epfo, Malawi na Tanzania baguye ku rugamba mu gihe M23 yafataga umujyi w'ingenzi wa Goma muri Mutarama 2025.

Nubwo ingabo za SADC zizava muri DRC, abayobozi ba SADC batangaje ko umuryango uzakomeza gushyigikira ibikorwa byo gufasha kugarura amahoro arambye muri aka karere.

Muri ibi bihe, umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice byinshi mu Burasirazuba bwa DRC, kandi mu kwezi gushize wafashe umujyi wa Bukavu, umujyi wa kabiri munini muri aka karere.

Iyi gahunda yo gukura ingabo za SADC muri Congo, igamije guha umwanya inzira za dipolomasi no kongerera ubushobozi inzego z'umutekano za DRC, hagamijwe kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

 Perezida Samia Suluhu Hassan, akaba na Perezida w'Ikigo cy'Ububanyi n'Amahanga, Umutekano  w'Umuryango w'Iterambere rya Afurika y'Amajyepfo (SADC-Organ)

 ABAYOBOZI BA SADC BAGANIRA KU GUKURA INGABO MURI DRC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND