RURA
Kigali

Virgil van Dijk, Mo Salah na Trent Alexander-Arnold bari mu mayira abiri

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/03/2025 10:04
0


Kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, Mo Salah na Trent kugeza ubu ntibazi niba bazaguma muri iyi kipe nyuma y’uyu mwaka w’imikino.



Uyu myugariro w’u Buholandi ari mu bakinnyi batatu bakomeye ba Liverpool, hamwe na Mohamed Salah na Trent Alexander-Arnold, bafite amasezerano azarangira muri Kamena.

Ibiganiro hagati ya Liverpool na Van Dijk bimaze igihe bitangiye, kandi uyu mukinnyi w’imyaka 33 yigeze kugaragaza ubushake bwo kongera amasezerano. 

Gusa nyuma yo gusezererwa na Paris Saint-Germain muri Champions League kuri penaliti, yemeye ko ahazaza he hakiri mu rujijo.

Virgil van Dijk  yagize ati “Nta kintu na kimwe nzi kugeza ubu. Sinzi uko bizagenda umwaka utaha. Niba hari ubabwira ko abizi, arabeshya. Buri wese azi ko hari ibiganiro biri kuba mu ibanga."

Nubwo Liverpool iyoboye Premier League, ifite umukino wa nyuma wa Carabao Cup utegerejwe cyane, ndetse yari ihatanye muri Champions League kugeza ubwo isezererwa na PSG, Van Dijk yasobanuye ko ibiganiro ku masezerano ye bitahagaze.

Nta cyahagaze. Nta kintu cyigeze gihagarikwa, Dufite imikino 10 isigaye muri Premier League, ni cyo nashyizemo imbaraga zanjye zose. Nihagira amakuru mashya, muzayamenya. Njyewe ubwanjye sinzi ikizaba."

Ku rundi ruhande, Mohamed Salah warize nyuma yo gutsindwa na PSG, yari yatangaje muri Mutarama ko iyi ari yo mpeshyi ye ya nyuma muri Liverpool kuko ibiganiro ku masezerano mashya bitigeze bigira aho bigana.

Trent Alexander-Arnold na we ntiyigeze avuga byinshi ku hazaza he, cyane ko Real Madrid imwifuza bikomeye. Yigeze kuvuga ko ibiganiro bye na Liverpool "bitazakorerwa mu ruhame".

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 azasiba umukino wa nyuma wa Carabao Cup ku Cyumweru, aho Liverpool izahura na Newcastle, nyuma yo kugira imvune mu mukino batsinzwemo na PSG.

Mu gihe abafana ba Liverpool bakomeje kwibaza ku hazaza h’aba bakinnyi bakomeye, ubuyobozi bwa Liverpool bugomba kwihutisha ibiganiro niba bushaka kugumana aba bakinnyi batatu bagize uruhare rukomeye mu bihe byiza by’iyi kipe mu myaka ishize.

 

Kapiteni wa Liverpool Van Dijk ntabwo azi niba zongera amasezerano ye mu mpesjyi

Abakinnyi batatu bakomeye ba Liverpool ntabwo bazi niba bazakomezanya nayo ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND