Nyuma y’imyaka umunani asiragira mu nkiko, Brad Pitt na Angelina Jolie barangije gatanya yabo mu Ukuboza 2024. Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 61 yishimiye kuba ubu ibintu byaratuje mu muryango we, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bantu b’inkoramutima ze kuri uyu wa 12 Werurwe 2025.
Brad Pitt w'imyaka 61 umaze igihe akundana n’umuhanzi w’imitako Ines de Ramon w'imyaka 32, bivugwa ko ubu ari mu rukundo ruhamye kandi yishimiye, nk'uko umwe mu nshuti za Brad za hafi yabwiye ikinyamakuru PEOPLE ati: "Bari ahantu heza mu rukundo rwabo. Ubuzima ni bwiza, nta birego."
Urukundo rw'aba bombi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu ntangiriro z'umwaka wa 2023 nubwo ngo bari bamaze igihe bakundana mu ibanga.
Ku rundi ruhande,
Angelina Jolie w’imyaka 49, we yavuze ko yumva aruhutse nyuma yo kurangiza
urubanza rwa gatanya, nubwo yari ananiwe. Mu Ukuboza 2024, umwunganizi we mu
mategeko James Simon yaratangaje ati: "Ibi ni igice kimwe
cy’urugendo rurerure rwatangiye mu myaka umunani ishize. Angelina araruhutse kuko
byarangiye, ariko biracyakomeje."
Nubwo gatanya yabo yashyizweho akadomo, Pitt na Jolie baracyafitanye amakimbirane akomeye ku bijyanye na Chateau Miraval, uruganda rw’umuvinyo bari basangiye mu Bufaransa.
Pitt yajyanye Jolie mu nkiko
mu 2022, nyuma y’uko agurishije imigabane ye muri urwo ruganda. Jolie yavuze ko
yifuzaga kuyigurisha Pitt, ariko ngo yamusabye gusinya amasezerano amubuza
kuvuga ku ihohoterwa yavugaga ko yakorewe mu gihe bari kumwe. Pitt ahakana ayo
makosa yose.
Aba bombi bahoze ari
umugabo n’umugore bafitanye abana batandatu: Maddox (23), Pax (21), Zahara (20), Shiloh (18), ndetse n’impanga Knox na
Vivienne (16).
Brad Pitt mu munyenga w'urukundo rushya n'umukobwa arusha imyaka 27 y'amavuko
TANGA IGITECYEREZO