RURA
Kigali

Kim Kardashian yahishuye uko uwahoze ari umugabo we yananiwe kumugurira impeta ya ‘Fiançailles’

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/03/2025 9:42
0


Kim Kardashian yagarutse ku rugendo rwe rw’urukundo n’uwahoze ari umugabo we, Kris Humphries, aho yatangaje ko uyu mukinnyi wa NBA wamusabye kumubera umugore mu 2011, yananiwe kwishyura amafaranga yose y'impeta, hanyuma bajya gutandukana akamusaba kuyimusubiza.



Uyu mugore w’imyaka 44 yagarutse kuri ibi mu kiganiro The Kardashians cyatambutse ku wa 13 Werurwe 2025, aho yavuze ku mpeta eshatu yambitswe mu buzima bwe. Ku ya kabiri yambitswe, ari nayo yahaye Humphries, yavuze ko yari ihenze cyane ikaba yarakozwe na Lorraine Schwartz. Gusa, Kim yemeje ko atayigumanye kuko mu gihe yari atwite umwana we w’imfura, North West, Humphries yamusabye kuyimusubiza kugira ngo gatanya yabo igende neza.

Igitangaje kurushaho ni uko Kim yavuze ko ari we wagize uruhare runini mu kuyigurira, Humphries ngo akaba yari yishyuye kimwe cya gatanu cy’agaciro kayo gusa. Ati: “Ni njye wayiguze, we yatanze igice gito cyane."

Ku ruhande rwa Lorraine Schwartz, umunyamideli wari kumwe na Kim ubwo yari muri Mumbai mu bukwe bwa Ambani muri Nyakanga 2024, yamubwiye ko kuba yaratakaje iyo mpeta bishobora kuba byari igisubizo cyiza. Gusa Kim yagize ati: “Byari kuba byiza kurushaho iyo nyigumana nk’urwibutso rw’amateka.”

Mu 2021, Kim yemeye ko yashyingiranwe na Humphries kubera igitutu cy’itangazamakuru, kuko ubukwe bwabo bwari bufite aho buhuriye n’iyamamaza ry’ikinamico' Keeping Up with the Kardashians.' Yavuze ko yatinye guhagarika ubukwe kuko byari gutuma yitwa 'umugeni wahunze.' Nyuma yaho, yaje gusanga yaritwaye nabi mu gutandukana na Humphries, anemera ko amugomba imbabazi.

Kim Kardashian yahishuye uko Kris Humphries wahoze ari umugabo we yananiwe kwishyura amafaranga yose y'impeta batandukana akayimwaka 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND