Umugore w’imyaka 35 ukomoka mu Bwongereza, yagejejwe mu manza nyuma yo kubeshya umukunzi we ko arwaye kanseri akamuha 32,000$ yo kwibagisha amabere kugira ngo ayongerere ubunini.
Ku
wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe, urukiko rwa Derby Crown Court mu Bwongereza rwaburanishije
Laura McPherson w’imyaka 35, wabeshye umukunzi we, Jon Leonard ko arwaye Kanseri y’ibere,iy’amara,iy'urura runini,iy’inkondo y’umura ndetse n'iy’uturerantanga.
Uyu
mugore yamubwiye ko akeneye amafaranga yo kwivuza mu bitaro byigenga
kandi bitarenze hagati ya Werurwe 2017 na Mutarama 2022, nk’uko ikinyamakuru
The Times kibitangaza.
Nyuma
yo guhabwa amafaranga, uyu mugore yatangiye kuyakoresha yibagisha ibice by’umubiri
we nk’amabere ndetse n’amatako kugira ngo atere neza nubwo yabeshyaga ko
arwaye Kanseri.
Leonard
usanzwe ari umucuruzi, avuga ko yababajwe n’uburyo uyu mugore yamutekeye umutwe
ndetse na nyuma yaho avuga ko uyu atigeze agaragaza ko yicuza ku mafuti
yakoze.
Yabwiye
ikinyamakuru The Telegraph ati “Ntaho yigeze ansabira imbabazi, ndetse na rimwe
ntiyigeze, agaragaza kwicuza ku byaha yakoze,"
Nyamara
nubwo bimeze bityo, Leonard avuga ko yatangiye kubeshya ko afite Kanseri ku
myaka 12 gusa ndetse na nyuma yo kubyara akaba yaratangiye kwigisha abana be
kubeshya.
Ati
“Ishuri ryajyaga rimpamagara buri gihe rivuga ko umukobwa we arimo arira no
kwigunga kubera impungenge ko mama we ashobora gupfa,"
Leonard
yavumbuye ubu buriganya ubwo yajyanaga McPherson ku bitaro bya Royal Derby
Hospital mu Kuboza 2021, aho yagombaga kuvurwa Kanseri y’inkondo y’umura.
Nyamara, nyuma yaje gusanga nta buvuzi yari agiyemo, ahubwo yari yahamagaye
taxi imujyana mu mujyi wa Coventry, uri ku ntera ya kilometero 56 (miles 35)
uvuye aho yari ari.
McPherson
waburanye yemera icyaha, yahanishijwe igihano cy’imyaka ibiri cyo gukora
imirimo ifitiye rubanda akamaro, kandi agomba kumara iminsi 30 akurikiranwa
n’umukozi ushinzwe kugorora abagororwa. Naramuka atabyubahirije, ashobora
gufungwa.
TANGA IGITECYEREZO