RURA
Kigali

Ibimenyetso byerekana umuntu ufite indwara y'agahinda gakabije

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:8/03/2025 9:04
0


Bimwe mu bimenyetso bigaragazwa n’abahanga mu by’ubuvuzi biranga umuntu ufite ikibazo cy'agahinda gakabije.



Hagendewe ku byo ikigo gishinzwe ubuzima ku isi (WHO:World Health Organsation) gitangaza, Indwara y’agahinda gakabije ikunze kubaho mu buzima bwa benshi. 

Iyi ndwara ifite ibimenyetso by’uko umuntu aba afite agahinda kenshi cyangwa atishimira gukora ibikorwa byishimisha ku gihe kirekire.

Bakomeza bavuga ko indwara y’agahinda gakabije itandukanye n'ibindi bibazo by'amarangamutima cyangwa ibyiyumviro bisanzwe umuntu agira mu buzima bwa buri munsi. 

Iyi ndwara ishobora kugira ingaruka ku buzima bwose bw'umuntu, harimo no kwangiza umubano ufitanye n'umuryango, inshuti, n'abandi. Ibi bishobora gutera ibibazo mu mashuri, ku kazi n’ahandi.

WHO ivuga ko kandi indwara y’agahinda gakabije ishobora kubaho kuri buri wese, ariko abantu babayeho mu bihe bikomeye, barimo gukorerwa ihohoterwa, bahura n'ibihombo bikomeye cyangwa ibindi bibazo bikomeye, bagira ibyago byinshi byo kwiyongera kw’iyi ndwara. 

Nk’uko bigaragazwa na WHO abagore bafite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara kurusha abagabo.

Ubushakashatsi bwo muri 2023 bwagaragaje ko 3.8% by'abaturage ku isi bagize ikibazo cy’agahinda gakabije, harimo 5% bafite imyaka y’ubukure “4% ku bagabo na 6% ku bagore”, ndetse na 5.7% by'abantu bafite imyaka 60 n'irenga. 

Abantu miliyoni 280 ku isi bose bari bafite iyi ndwara y’agahinda gakabije.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragazaga ko iyi ndwara yari yiganje cyane ku bagore kurusha abagabo ku gipimo cya 50% ku isi.

Muri rusange, abari hejuru ya 10% ry'abagore batwite cyangwa ababaga babyaye vuba babaga barahuye n’iki kibazo. 

Ubushakashatsi bwagaragazaga ko buri mwaka, abantu barenga 700,000 bapfa bivuye mu kwiyahura. 

Kandi ko kwiyahura ari cyo kiza ku mwanya wa kane mu mpfu z'abantu bafite hagati y'imyaka 15 na 29 cyane cyane bitewe n’agahinda gakabije.

Dore zimwe mu mpamvu ziranga umuntu ufite agahinda gakabije:

1. Kwiyumva nabi no kwiheba

Abantu bafite agahinda gakabije akenshi bahura n'ikibazo cyo kwiyumva nabi no kwiheba. Bashobora kugira ibitekerezo byo gutakaza ibyishimo cyangwa kwiyumva ko nta kintu na kimwe cyiza kiri imbere.

2. Guta ubushake bwo gukora ibintu byo mu buzima busanzwe

Iyo umuntu afite ikibazo cy’agahinda gakabije, ashobora kumva atifuza gukora ibintu byo m'ubuzima busanzwe nko gukora akazi, cyangwa no kwitabira ibikorwa by'imyidagaduro.

3. Guhorana umunaniro udashira

Agahinda gakabije gashobora gutera umuntu kumva afite umunaniro udashira, ndetse n'ubwo yaba atakoze byinshi. Umubiri w'umuntu ashobora kumva usa nk'uwaciwe intege.

4. Kudatekereza neza

Abantu bafite agahinda gakabije bakunze kugira ikibazo cyo kudatekereza neza cyangwa kunanirwa gufata imyanzuro. Ibi bishobora kubaviramo kutabona ibintu mu buryo busanzwe cyangwa kugira ibitekerezo bihungabanya ubuzima bwabo.

5. Ihungabana ry'amarangamutima

Ubwiyongere bw'amarangamutima nk'umujinya, agahinda, cyangwa kwiheba ni ibimenyetso bikomeye by’agahinda gakabije. Abantu benshi bagira ikibazo cyo kugenzura no guhangana n'amarangamutima yabo.

6. Kubura ubushake bwo kurya cyangwa kurya cyane

Agahinda gakabije gashobora kugira ingaruka ku mirire. Hari abakagira bakagira ikibazo cyo kubura ubushake bwo kurya, mu gihe abandi bashobora kurya cyane bitari bisanzwe.

7. Guhorana ibibazo byo gusinzira

Abantu bafite agahinda gakabije bakunze guhura n'ikibazo cyo gusinzira nabi cyangwa gusinzira igihe kirekire, rimwe na rimwe bagashobora kugira ibibazo byo kubyuka mu masaha y'ijoro kubera kubura ibitotsi.

8. Agahinda kenshi no gutekereza ibibi

Ibitekerezo bibi n'amarangamutima mabi ni kimwe mu bimenyetso by’umuntu ufite agahinda gakabije. Abantu bashobora gutekereza ku buryo bwo kwiyahura cyangwa se kwiyumva nkaho bafite agaciro.

9. Gukora ibintu buhoro cyangwa kugenda gahoro

Agahinda gakabije gashobora gutera umuntu gukora ibintu mu buryo butajyanye n'igihe cyangwa kugenda gahoro, kuvuga cyangwa no gukora ibindi bintu. Ibi bishobora kuba intandaro yo kutuzuza inshingano za buri munsi.

10. Kutagira imbaraga cyangwa kwihanganira ibibazo

Mu gihe umuntu afashwe n’ikibazo cy’agahinda gakabije, bishobora kumugora kwihanganira ibibazo cyangwa guhangana n'ibibazo by'ubuzima. Agahinda n'amarangamutima biba byinshi ku buryo bituma agira imbaraga nke, akarakazwa n’ubusa n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND