Inkuru dukesha ikinyamakuru PM News Nigeria ivuga ko umugabo witwa Gideon Gabriel Eyoh Nwosu, yishwe bunyamaswa atewe icyuma na mugenzi we.
Ibi byabereye muri Leta ya Cross River. Ibi bintu bibabaje
byabaye ku itariki ya 08, Werurwe 2025, ku isaha ya saa cyenda z’amanywa mu
gihe bari mu misa yo gusezera kuri
nyakwigendera Chief Maurice Ibok.
Ababyiboneye, bari muri iyi misa batunguwe cyane ndetse abenshi bahahamuwe n’ubu bwicanyi bwahabereye.
Bivugwa ko ukekwao icyaha unzwi ku izina
rya Efio Effiong, yahagurutse
aho yari yicaye maze agatera icyuma Nwosu mu muhogo maze agahita ahunga, akaba
yaburiwe irengero.
Abari bari aho icyaha cyabereye, bihutiye guhamagara
abashinzwe umutekano kugira ngo hakorwe ubutabazi bwihuse, abapolisi ba Sting
Unit Robot bahise bahagera maze bajyana
umurambo w’uwahohotewe mu bitaro bikuru bya Leta ya Cross River kugira
ngo ukorerwe isuzuma.
Hagati aho, iperereza ryatangiye ndetse Effiong ari
gushakishwa mu buryo bushoboka bwose kugira ngo aryozwe ibyo yakoze hakurikijwe
amategeko, abashinzwe umutekano barasaba abturage gutanga amakuru yose ashobora
gufasha mu kubona uyu mugabo, ndetse bakajya barushaho gukumira ubwicanyi nk’ubu.
Ubu bwicanyi bwasize abaturage mu gahinda gakomeye, aho abenshi bavuga ko ari indengakamere ndetse ko batiyumvisha ikintu gishobora gutuma umuntu atinyuka kwicira mugenzi we mu misa yo gusabira uwapfuye.
TANGA IGITECYEREZO