Nubwo benshi mu byamamare bazwi mu myidagaduro bagaragaza ubuzima bwiza ku mbuga nkoranyambaga, hari bamwe muri bo batunguye benshi bagaragara baryohewe no kunywera itabi mu ruhame.
Kunywa
itabi ku byamamare, ni ikintu gisa nk'ikimenyerewe mu Isi y'myidagaduro, kuko
usanga haba mu ndirimbo, mu mafilime bakina n'ahandi bashobora kuryifashisha
bitewe n'ubutumwa bashaka gutambutsa.
Nyamara
ku rundi ruhande, hari ibyamamare bitungurana no mu buzima busanzwe
bikagaragara biritumura mu ruhame, kandi ari abantu basanzwe baryamaganira kure
ndetse bashishikariza abandi kurigendera kure mu rwego rwo kugira ubuzima
buzira umuze.
Abanyamideli, abahanzi,
abakinnyi ba filime n'abanyamakuru bakomeye barimo Jennifer Aniston, Bella
Hadid na Dua Lipa bose bagaragaye batumura itabi, nyamara bari bazwiho
kwimakaza ubuzima bwiza.
Dore bamwe mu byamamare
batunguranye banywa itabi:
1. Abakobwa ba Perezida Barack Obama
Malia Obama, umukobwa
mukuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44,
yavugishije benshi nyuma yo kugaragara atumura itabi mu muhanda i Los Angeles.
Page Six yatangaje ko
Malia Obama yagaragaye i Los Angeles ku wa Gatatu, tariki 4 Ukwakira 2023, ari
kunywa itabi. Uyu mukobwa yafotowe ari kumwe n’inshuti ze bishimanye anywa
itabi.
Malia Obama yagaragaye
atumura itabi nyuma yaho murumuna we Sasha Obama na we aheruka kugaragara ari
kumwe n’inshuti ze baganira bahererekanya itabi. Uyu mukobwa yari avuye mu
birori.
Obama w’imyaka 62 mu 2009
yavuze ko na we yanyweye itabi mu gihe cy’ubugimbi bwe na nyuma amaze
kurushinga ariko akaza kurireka ubwo yatangiraga urugendo rwo kwiyamamariza
kuyobora Amerika.
Mu 2020 mu gitabo Obama
yashyize hanze yise “A Promised Land’’ yagaragaje ko uyu mukobwa we mukuru
Malia Obama ari mu bamufashije kureka kunywa itabi. Obama yayoboye Amerika mu
2009-2017.
2.
Jennifer Aniston
Nubwo asanzwe afatwa
nk’umuntu w’intangarugero, Jennifer Aniston yigeze kumenyekana nk’umunywi
w’itabi ukomeye mu myaka yatambutse.
Mu 2022, uyu mukinnyi wa filime wegukanye ibihembo bikomeye, yagaragaye atumura
itabi ubwo yizihizaga isabukuru ye y’amavuko. Ibi byateje impaka, cyane ko yari
yaratangaje ko yasezereye itabi burundu kuva mu 2007.
3. Bella Hadid
Uyu munyamideli
w’icyamamare yagaragaye arimo kunywera itabi mu birori bya filime bya Cannes mu
Bufaransa.
Bella Hadid yigeze kwemera ko yatangiye kunywa itabi afite imyaka 14, kandi ko
yarikoresheje igihe kinini. Kuva mu 2017, yari yaravuze ko agiye kureka itabi
burundu, ariko amafoto ye aheruka yatumye abakunzi be bibaza niba yaba yararisubiyeho.
4. Stacey Solomon
Uyu munyamakuru wa
televiziyo yagaragaye anywa itabi ubwo yari kumwe n’umuryango we i Londres mu
2023.
Yigeze kuvuga ko yakunze kugira ikibazo ubwo yafataga icyemezo cyo kureka
itabi, ndetse no mu gihe yari atwite. Yavuze ko yagerageje kugabanya ingano
y’itabi yanywaga, ariko ko kureka burundu bitamworoheye.
5. Dua Lipa
Uyu muririmbyi ukomoka mu
Bwongereza yagaragaye mu kwezi gushize arimo kunywa itabi ari kumwe n’umukunzi
we Callum Turner i Paris.
Ibi byaratunguranye cyane kuko mu 2022 yari yaratangaje ko yaretse itabi
burundu kugira ngo asigasire ijwi rye, ndetse n’ubuzima bwe muri rusange.
6. Holly Willoughby
Uyu munyamakuru wa
televiziyo mu Bwongereza, wari uzwiho ubuzima bwiza, yagaragaye anywa itabi mu
2009 ubwo yari yitabiriye V Festival.
Nyuma yaho, bivugwa ko yaretse itabi, ariko amafoto yafashwe nyuma nabwo
atumura itabi yakomeje gutungura benshi.
7. Abbey Clancy
Uyu munyamideli ukomoka
mu Bwongereza yagaragaye inshuro nyinshi aryohewe n’itabi, harimo nko mu 2023
ubwo yarimo gufata amashusho y’amatangazo ya Paddy Power.
Abbey Clancy kandi yigeze kugerageza kureka itabi mu 2011, ariko nyuma y’igihe
gito yongeye kugaragara arinywa.
8. Miley Cyrus
Uyu muririmbyi wamamaye
mu ndirimbo za pop yagiye agaragaza ku mugaragaro ko ashyigikiye itabi, cyane
cyane iry’urumogi.
Miley Cyrus yigeze gutangaza ko yafashe icyemezo cyo kudasubira mu businzi no
mu kunywa itabi, na nyuma yagaragaye kenshi aritumura mu ibanga.
9. Johannes Radebe
Uyu mukinnyi wa filime
akaba n’umubyinnyi wo muri Afurika y’Epfo yemeje ko akunda kunywa itabi cyane
cyane mu bihe bikomeye by’amarushanwa yo kubyina nka "Strictly Come
Dancing".
Yavuze ko ababyinnyi benshi b’amafilime banywa itabi kubera igitutu bahura na cyo.
10. Emily Atack
Uyu mukinnyi wa filime
akaba n’umunyarwenya yigeze gutangaza ko yatangiye kunywa itabi no kunywa
inzoga nyuma y'uko ababyeyi be batandukanye.
Mu 2023, yagaragaye anywera itabi mu birori byabereye i Londres, biteza impaka
kuko benshi bamufataga nk’icyitegererezo mu birebana n’ubuzima bwiza.
Itabi rifite ingaruka mbi ku buzima zirimo:
TANGA IGITECYEREZO