Ku itariki 9 Werurwe 1997, isi y’umuziki yahungabanyijwe n’urupfu rwa Notorious B.I.G., umuraperi wari umaze kuba icyamamare. Yapfuye afite imyaka 24 gusa, ariko yari yamaze kwandika izina nk’umwe mu baraperi bakomeye kurusha abandi mu mateka ya hip-hop.
Notorious B.I.G., amazina ye nyakuri ni Christopher George Latore Wallace, akaba yaravukiye i Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ya 21 Gicurasi mu 1972. Yamenyekanye cyane mu muziki wa hip-hop, asohora Album ye ya mbere ‘Ready to Die’ mu 1994, imugira umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri rap.
Album ye ya kabiri ‘Life After Death’ yasohotse nyuma y’urupfu
rwe mu 1997, iza mu zacurujwe cyane, igera ku rwego rwa ‘diamond’ nyuma yo
kugurisha kopi miliyoni 10.
Urupfu rwa Notorious
B.I.G.: Byagenze bite?
Ku mugoroba wo ku ya 9
Werurwe 1997, Notorious B.I.G. yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya
‘Soul Train Awards’ byabereye i
Los Angeles. Saa sita n’igice z’ijoro, ubwo yari avuye muri ibyo birori, yicaye
mu modoka ye yari iparitse hafi y’amatara atukura mu muhanda wa Fairfax &
Wilshire. Muri ako kanya, imodoka itagira ‘plaque’ ifite ibara ry’umukara yo mu
bwoko bwa black Chevy Impala yaraje, maze umuntu wari uyirimo amurasa amasasu
ane.
Nk’uko byaje gutangazwa
na raporo y’abagenzacyaha mu 2012, isasu rimwe ryakomerekeje cyane Notorious
B.I.G., rinyura mu itako no mu gatuza, rikomeretsa ibice by’ingenzi by’umubiri
we. Yahise ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center, aho abaganga bagerageje kumukorera
ubutabazi bwihutirwa, ariko ahita yitaba Imana saa saba n’iminota 15 z’ijoro.
Kugeza magingo aya,
abamwishe ntibaramenyekana, kandi nta muntu urafatwa kubera uru rupfu rwe.
Isano y’urupfu rwa Notorious B.I.G. n’urwa Tupac Shakur
Urupfu rwa Notorious
B.I.G. rufitanye isano ikomeye n’urwa Tupac Shakur, umuraperi bari bahanganye
muri hip-hop yo mu myaka ya 1990. Aba bombi bari bashyamiranye cyane, aho Tupac
yabarizwaga ku ruhande rw’umuziki wa West
Coast, naho Notorious B.I.G. akaba yari ayoboye East Coast.
Mu 1996, amezi atandatu
mbere y’uko Notorious B.I.G. yicwa, Tupac yarasiwe i Las Vegas. Bamwe bakeka ko
kwica Notorious B.I.G. byari uburyo bwo kwihorera ku rupfu rwa Tupac, ariko nta
bimenyetso bifatika byigeze bigaragazwa.
Ni inde wishe Notorious
B.I.G.?
Amakuru agaragaza ko
uwamurashe yari umugabo w’umwirabura wambaye ikositimu y’ubururu na karuvati.
Nubwo habaye iperereza ryimbitse, nta muntu n’umwe wigeze afatwa.
Umuryango wa Notorious
B.I.G. wagejeje ibirego mu nkiko inshuro ebyiri, mu 2002 no mu 2007, uvuga ko
Polisi ya Los Angeles (LAPD) yagize uruhare muri uru rupfu cyangwa se ikaba
itarakoze ibishoboka byose ngo irinde neza umuntu wabo. Ibi birego ntacyo
byagezeho, urubanza rwa mbere rwarahagaritswe, urwa kabiri na rwo ruteshwa
agaciro.
Hari ibitekerezo bivuga
ko Suge Knight, wari umuyobozi wa Death
Row Records, ashobora kuba ari inyuma y’ubu bwicanyi, ashyigikiwe n’abapolisi
ba LAPD bashinjwa kurya ruswa. Umupolisi witwa Greg Kading wakoze iperereza
kuri uru rubanza yavuze ko urubanza "rwasobanuwe, ariko rudakurikiranwe mu
nkiko."
Kugeza ubu, urupfu rwa Notorious
B.I.G. rukomeje kuba kimwe mu byaha bikomeye bitarabonerwa igisubizo mu mateka
y’umuziki.
Icyo Isi yasigaranye nk’urwibutso
rwa Notorious B.I.G.
Urupfu rwa Notorious
B.I.G. rwashenguye abakunzi b’umuziki ku isi yose. Mu rugendo rwo guherekeza
umurambo we i Brooklyn, abantu ibihumbi bari bateraniye mu mihanda, baherekeza
uwo bafataga nk’inkingi ya mwamba muri hip-hop. Nyina, Voletta Wallace, yaravuze
ati: “Ubwo twageraga kuri Saint James
Place, nabonye urukundo rwinshi rwarushijeho kugaragara. Icyo gihe ni bwo
nabonye ukuntu umuhungu wanjye yakundwaga.”
Nubwo yapfuye akiri muto,
Notorious B.I.G. yasize umurage ukomeye mu muziki wa hip-hop. Mu 2020, yinjijwe
muri Rock and Roll Hall of Fame,
yemezwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guhindura injyana ya rap.
Abahanzi benshi nka
Jay-Z, Eminem, 50 Cent, na Lil Wayne, bagaragaje ko Notorious B.I.G. yababereye
icyitegererezo mu muziki wabo.
Uyu muraperi yanasize
abana babiri, C.J. Wallace na T’yanna Wallace. Umuhungu we C.J., mu kiganiro
yagiranye na PEOPLE mu 2022, yaravuze
ati: “Papa yari umuntu ukomeye ku isi
yose. Mbona uko abantu bamuha icyubahiro, bakanyandikira ubutumwa banshimira,
ndetse n’abakiri bato batigeze bamubona baracyamwigiraho.”
Urupfu rwe rwasize icyuho
kinini muri hip-hop, ariko ubuhanga bwe mu miririmbire, mu mvugo n’uburyo
yasobanuraga ibihangano bye, byatumye aguma mu mitima y’abakunzi ba rap ku isi
hose.
TANGA IGITECYEREZO