Uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025, abashinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Secret Service) barashe umusore ukomoka muri Indiana hafi y’Urugo rwa Perezida w’Amerika, White House.
Amakuru atangazwa n'ikinyamakuru The New York Post, avuga ko uwo mugabo yari yaramaze kugera muri Washington, D.C., nyuma yo gutangazwa na polisi yo muri Indiana nk’umuntu wifuza kwiyahura.
Iyo nkuru ivuga ko icyiswe igikorwa cy’ubushotoranyi cyabereye hafi y’inzira ya 17th na F Street NW, hafi y’inyubako yitwa Eisenhower Executive Office Building, mu masaha ya mu gitondo. Abashinzwe umutekano ba Serivisi y’Umutekano ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika babonye imodoka y’umugabo uwo, maze ubwo bamugerejeho, yahise asohora imbunda.
Ibi byatumye abashinzwe umutekano bafata icyemezo cyo kumurasa. Nyuma yo kugirirwa ibikomere, uwo mugabo yahise atwarwa mu bitaro, ariko amakuru ku buzima bwe ntabwo aratangazwa. Nta bashinzwe umutekano barakomeretse.
Ishami rishinzwe iperereza rya Polisi ya Metropolitan riheruka gutangaza ko ariyo iri gukurikirana iki kibazo nk’uko The Associated Press ibivuga. Abashinzwe umutekano kugeza ubu ntibaratangaza amazina y’uwo mugabo cyangwa impamvu yatumye igikorwa kiba.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ntiyari i Washington muri icyo gihe kuko yari ari muri Mar-a-Lago muri Florida.
Sibwo bwa mbere abashinzwe umutekano barashe umuntu hafi ya White House, mu 2020, nk’uko The New York Post ibivuga, barashe umuntu nyuma y’uko yagiraga ubushotoranyi hafi ya White House, ubwo hari habaye inama n’abanyamakuru mu gice cya West Wing cy’Urugo rwa Perezida.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO