Abaturage bo mu gace ka Makueni ko muri Kenya, bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko umubyeyi w’umugore yakoze igikorwa cy’ubunyamaswa, agafata umwana we wari umaze umunsi umwe gusa avutse, akamushyingura ari muzima.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Citizen Digital, ivuga ko umwana wari washyinguwe yaje gutabarwa nyuma y’uko abaturanyi baketse ko
hari ikitagenda, maze bagatabaza ubuyobozi bw’Akarere, bavuga ko uwo mugore
yashyinguye umwana we ari muzima.
Nk'uko umuyobozi w'akarere, Francis Kaluma, yabitangaje, yavuze ko Akarere
kamenye amakuru kayahawe n’abaturanyi batabazaga bavuga ko umwana w’uruhinja ashobora
kuba ari mu mazi abira, ndetse bakeka ko nyina yaba yamushinguye ari muzima.
Yagize ati "Abaturage batubwiye ko umugore aherutse kubyara, kandi ko
yashyinguye umwana we ari muzima. Twahise tujya muri urwo rugo, tubaza aho
umwana ari, twatunguwe no gusanga koko yamushinguye mu rugo rwe, umwana
twasanze agihumeka.”
Umuyobozi w’Akarere yatangaje ko umwana yahise ajyanwa ku Bitaro bya Sultan
Hamud kugira ngo yitabweho n’abaganga, nyamara nubwo hakozwe ibishoboka byose
ngo arokorwe, yaje kwitaba Imana, akaba yapfuye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 09 Gashyantare 2025.
Nyina w'uyu mwana hamwe na nyirakuru batawe muri yombi, ubu bafungiwe
kuri Sitasiyo ya Polisi ya Salama, aho iperereza rikomeje kugira ngo baryozwe
ibikorwa byabo.
Iyi nkuru yateye impagaraga mu gace kose ikaba yababaje
abaturage cyane, bavuga ko batiyumvisha cyaba cyateye uwo mubyeyi kwihekura.
TANGA IGITECYEREZO