MTN Rwanda yamuritse Pake nshya ya Gwamon' mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye hanyuma Bwiza na Kivumbi bayikorera indirimbo.
Kuri uyu wa gatanu ku kicaro gikuru MTN , habereye ibirori byo gusobanura no kumurika ku mugaragaro gahunda nshya ya MTN yise "Gwamon'" igamije gukomeza gushyira igorora abakoresha uyu muyobora wa mbere mu Rwanda.
GWAMON ya MTN Rwanda, ije ari igisubizo ku bantu bakenera cyane kugura amayinite yo guhamagara na ‘bundles’ za interineti, biganjemo urubyiruko rukoresha kenshi imbuga nkoranyambaga rudakeneye gusigara na gato mu ikoranabuhanga, ndetse na ba rwiyemezamirimo bakenera guhamagara kenshi bakurikirana ibikorwa byabo by'ubucuruzi n'abandi.
Ikindi wamenya kuri GWAMON, ni uko umunsi wose wayiguriraho irangira ku Cyumweru n’ubundi saa Sita z’ijoro, niyo mpamvu bibaye byiza wayigura ku wa Mbere kugira ngo ubashe kuyikoresha icyumweru cyose.
Muri ibi birori byo gutangaza gahunda nshya ya Gwamon', hatsindiwe ibihembo bitandukanye harimo ingofero, Headphones, Amacupa yo gutwaramo amazi,
Rosine Dusabe ushinzwe ibicuruzwa muri MTN, yatangaje ko iyi pake itagenewe abantu bacye kubera imyaka ahubwo buri muntu wese ukoresha umuyoboro wa MTN Rwanda.
"Iyi pake umukiriya ayigura ku wa mbere mbere y'isenegesho rya mu gitondo hanyuma ukamara icyumweru cyose umeze neza nta kibazo cyo guhamgara cyangwa cya internet."
Yavuze kandi ko iyi pake izaba igurishwa no ku bagenti ba MTN ndetse n'umuntu ku giti cye akaba yabasha kuyigurira akanze *345*2#.
Ingabire Violette ushinzwe abakiriya muri MTN, yavuze ko iyi pake nshya yaje nk'igisubizo ku bakiriya bose kandi ikiza cyayo ni uko mu gihe ishize mu cyumweru hagati, ushobora kongera ukagura indi gusa ukamenya ko iyo paki irangira ku cyumweru saa tanu n'iminota 59 z'ijoro.
Iyi pake ya Gwamon' irimo ibice bitatu. Ku mafaranga 500 Frw gusa, urahabwa iminota 700 na SMS 30, mu gihe ku 1000 Frw uhabwa 7GB na SMS 30. Uramutse wifuza ‘pack’ igufasha guhamagara no gukoresha interineti byose hamwe, wishyura 1,500 Frw gusa ugahabwa 8GB, iminota 800, na SMS 30, ugahera ku wa mbere ubikoresha ukagera ku Cyumweru Saa Sita z’ijoro nta kibazo na kimwe ugize.
MTN yamuritse Pake snhya bise Gwamon'
Byari ibyishimo ku bitabiriye ibirori byo kumurika Pake nshya yiswe Gwamon'
Kivumbi King wahimbiye gwamon' indirimbo, yari yitabiriye ibi birori
Bwiza na Anita Pendo bari baguyemo hamwe n'ipaki nshya ya gwamon'
Abanyarwenya Fally Merci, Japhet hamwe na Clapton Kibonke bari bitabiriye ibi birori
Reba amafoto yose unyuze HANO
TANGA IGITECYEREZO