Kigali

Yabitewe na ka Manyinya! Grace Khan yavuguruje ibyo yavuze ku barimo Bobi Wine

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:9/02/2025 16:26
0


Umuhanzikazi Grace Khan yasabye imbabazi ku 'birego bidafite gihamya' ku bayobozi b'ishyaka rya Bobi Wine ,NUP, avuga ko byatewe n'inzoga.



Umuhanzikazi Grace Khan asabye imbabazi ku birego bidafite ishingiro yaregaga abayobozi b'ishyaka rya NUP, nyuma yo kuvuga ko yibwe igikapu cye. Muri iki cyumweru, Grace Khan yareze bamwe mu bayobozi bakomeye ba NUP barimo Eddie Yawe, Bobi Wine, na Barbie Kyagulanyi, avuga ko bafashe igikapu cye.


Uyu muhanzikazi yari afite uburakari bukabije mu mashusho yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari mu muhanda ku kinyabiziga kizwi nka "boda boda" nijoro, asa nk'uwanyweye inzoga. Muri ayo mashusho yavuze amagambo akomeye ashinja abagize ishaka rya NUP kumwibira igikapu (Marete).

Mu gusaba imbabazi, Grace Khan yavuze ko ibyo yavuze byari byatewe no kuba yari yanyweye inzoga kandi ko yicuza ko yibanze ku izina rya Bobi Wine, umuyobozi yubaha cyane, ndetse na Barbie Kyagulanyi, umugore we mu bibazo bitari ngombwa.

Mu magambo yuje ukwicuza yagize ati: "Nciye bugufi. Ibyo ari byo byose navuze byatewe n'inzoga. Nakoze amakosa. Mr. Kyagulanyi ntabwo narimfite umugambi wo kububahuka wowe n'umugore wawe. Nakoze ikosa rikomeye cyane, kandi nkeneye imbabazi zanyu. Ndabizi nkwiye amagambo mabi yose nabiwe ariko ndabinginze mumpe amahirwe ya kabiri".

Uyu muhanzikazi kugeza ubu nta makuru ahari avuga niba yababariwe cyangwa atababariwe, ariko benshi mu bafana b'umuziki wa Uganda baracyamunenga kubera imyitwarire ye idahwitse nk'uko bitangazwa na mbu.rw.

Grace Khan yavuze ko yakoreshejwe n'inzoga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND