Polisi y’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, mu Karere ka Nyagatare, yeretse itangazamakuru abantu 15 bagize itsinda rikurikiranyweho ubujura bwa moto zibwe mu turere twa Nyagatare na Gicumbi.
Bose uko ari 15 bacyekwaho kugira uruhare mu kwiba moto 9 zibwe mu mezi atatu ashize, aho enye muri zo zamaze kugaruzwa mu gihe izisigaye zikirimo gushakishwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko bafashwe hashingiwe ku makuru yagiye atangwa n’abaturage nyuma y’uko moto zabo zibwe zikaburirwa irengero.
Yagize ati: “Guhera mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ugushyingo, nibwo twatangiye kubona amakuru aturutse muri turiya turere y’ubujura bwa moto, zibwa zikaburirwa irengero ntizigaragare mu gihugu, ariko tuza kumenya y’uko hariho abaziba bakazihererekanya zikajyanwa mu bihugu by’abaturanyi.
Akomeza agira ati: “Mu bamaze gufatwa uko ari 15, barimo 9 bakomoka mu Karere ka Nyagatare na batandatu bo mu Karere ka Gicumbi, bacyekwaho kuba inyuma y’ubujura bwa moto 9 zibwe muri utwo turere, zimwe muri zo zikambutswa umupaka zikajyanwa mu bihugu duturanye.
Ibirego twabashije kwakira ni iby’abantu bavugaga ko bibwe moto 9, tubasha gufatamo 4 gusa ariko hafatwa n’abacyekwa 15; barimo 6 bo mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi n’abandi 9 bo mu karere ka Nyagatare. Barakoranaga bose, hakaba umwe muri bo bazishyikirizaga nawe akazishyira undi; ari nawe wazambutsaga hanze y’igihugu.”
ACP Rutikanga avuga ko mu kuziba bakoreshaga uburyo butandukanye burimo gutobora inzu bakayisangamo bakayikuraho pulake, bakayitwara ariko bakabanza kuyibika amezi macye bajijisha, nyuma bakazayambutsa umupaka, hakaba n’abazaga ari nk’abagenzi bakabwira nyir’imoto bati tugeze ahantu runaka, yahabageza bagenzi babo bakava mu kigunda aho bihishe bakamuniga bakayimwambura bakayitwara.
Esaie Dusabimana ni umumotari mu murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, wibwe moto ku bw’amahirwe Polisi ikaza gufata ucyekwaho kuyiba, akabasha kuyisubizwa.
Yagize ati: “Nari ndimo ntaha mva mu kazi ngeze aho bita mu Mburamazi, mbona abasore batatu baraje bankubita ikintu mera nk’utaye ubwenge, bamanura mu mukingo mu ishyamba bankuramo ipantaro barayinigisha mu ijosi barampambira, moto barayitwara baragenda. Ndashimira byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuko nyuma yaho, barampamagaye bambwira ko ibisambo babifashe na moto bayifashe ngiye kuri sitasiyo barayinsubiza.”
Kimwe na mugenzi we Uzabakiriho Faustin wakoreraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare, yahuye n’akaga ko kwamburwa moto, n’ubwo we atarayibona ariko afite icyizere cy’uko izaboneka agahabwa n’ubutabera.
Yagize ati: “Nari ndimo gutaha mvuye mu isanteri ya Mimuri ku itariki ya 4 Ugushyingo, saa moya z’ijoro, nsanga umuntu uhagaze mu muhanda arambwira ati mpa rifti, ntwara moto gahoro ngo mpagarare mbona undi muntu aturutse mu mpande, ahita amfata arabirindura, banjyana hepfo mu bigori bagiye kuntera icyuma ndagifata kirankomeretsa, banzirika ku giti, banyambura telefone, bafata moto baragenda. Byarantunguye kumva ko Polisi yabafashe ndayishima cyane kandi mfite icyizere ko na moto izaboneka.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yihanganishije abibwe, abashimira ku makuru batanze yatumye bafatwa na zimwe muri moto zibwe zigafatwa zikagarurirwa ba nyirazo.
Yavuze ko Polisi y’u Rwanda iri maso n’izindi nzego kandi ko ku bufatanye n’abaturage bitazatinda kugira ngo babashe guhashya ubu bujura kandi ko kuri ubu hakirimo gukurikiranwa n’abandi bicyekwako bakorana n’abamaze gufatwa aho bari hose.
Ingingo ya 169 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wiba ikinyabiziga gifite moteri agamije kukijyana mu kindi gihugu aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miloyoni 5Frw ariko atarenze miliyoni 10Frw.
Ingingo ya 224 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu wese urema umutwe ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo, hatitawe ku mubare w’abawugize cyangwa igihe uzamara, ufasha kuwushyiraho, uwuyobora, uwutunganya, uwujyamo, uwoshya abandi kuwujyamo, uwushyiramo abantu ku gahato, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10).
Mu gihe habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20).
TANGA IGITECYEREZO