Abagera kuri 483 barimo ba Ofisiye bakuru, abato n’abafite amapeti atandukanye muri RDF, RNP na RCS, basoje amasomo y’amezi ane ya gisirikare mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda riri i Gabiro.
Bahawe ubumenyi buzabafasha gukora inshingano zabo kinyamwuga by’umwihariko abazagirwa abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igisirikare, Polisi ndetse no gucunga Abagororwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimye abasoje amasomo kuko bagaragaje ubwitange, imyitwarire myiza ndetse no kwigomwa.
Yavuze ko amahugurwa ya gisirikare ategura abantu haba mu buryo bw’umubiri cyangwa imitekerereze kandi bigafasha mu gukora neza ku rwego rw’umuntu ku giti cye ndetse n’igisirikare muri rusange.
Abagera kuri 483 bafite amapeti atandukanye basoje amasomo y'amezi ane
Byitezwe ko ubumenyi bahawe buzabafasha gukora akazi kabo kinyamwuga
Gen Mubarakh Muganga yashimiye abasoje aya masomo
TANGA IGITECYEREZO