Kigali

Shalom Ministries yashimiwe kugarura icyanga cy'ubuzima mu banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/02/2025 0:00
0


Umuryango Shalom Ministries udaharanira inyungu ndetse ukaba udashingiye ku idini iryo ari ryo ryose, ariko ukaba ugendera ku ndangagaciro za Gikirisitu, washimiwe cyane ku bw'uruhare rwawo mu rugendo rw'isanamitima umazemo imyaka 30.



Umuryango Shalom Ministries watangiye mu 1995 utangizwa n’ababyeyi batatu b’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bahuriraga hamwe mu gahinda bagafashanya bitewe n’uko bari bamaze kwicirwa abagabo babo bazira akarengane. Gusana umuryango nyarwanda wasenywe n'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ni yo ntego yabo.

Ni umuryango ukorera mu Turere dutandukanye tw'igihugu turimo Kicukiro, Gasabo, Nyarugenge, Ruhango, Muhanga, Rwamagana na Kayonza. Bifuza no kugera n'ahandi hose mu gihugu, gusa bagiye bazitirwa n'ubushobozi bucye. Banafite amatsinda mu bihugu by'amahanga nka Leta Zunze Ubmwe za Amerika, kandi harimo n'abanyamerika 'basanitse'.

Aba babyeyi batangije Shalom Ministries baje kugera aho bumva batakwihererana iryo tsinda ryabo ni bwo bamenyekanishije ibikorwa byabo maze uko iminsi yagendaga yicuma barushaho kugira abanyamuryango benshi kandi bishimiye gutahiriza umugozi umwe wo gufashanya bahumurizanya. Uyu munsi wa none bari kuratwa amashimwe.

Ubwo batangiraga, bamwe mu bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahuzwaga no kurira. Byari ibihe by'agahinda kenshi batewe no kubura ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu barishimira ko babaye umuyoboro w’ibikorwa by’isanamitima, nyuma yo kwibumbira muri “Shalom Ministries.”

Kuwa 15 Ugushyingo 2014 ni bwo Shalom Ministries yizihije isabukuru y’imyaka 20. Kuwa Gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2025, yizihije isabukuru y'imyaka 30 mu birori byabereye i Kigali. Ni ibirori byitabiriwe n'abanyamuryango bayo, Umushyitsi Mukuru akaba yari Meya w'Akarere ka Ruhango ari na ko batangiriyemo ibikorwa by'isanamitima.

Abantu batandukanye bahinduriwe ubuzima na Shalom Ministries, bayishimiye mu ruhame, bavuga uko yabafashije kubona igishoro, uko yabafashije kubana mu mahoro no kudaheranwa n'agahinda, uwiciwe abe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akabana mu mahoro n'uwamwiciye abe n'ubwo yagira ubugwari bwo kumusaba imbabazi.

Kuri ubu Shalom Ministries irishimira umusaruro w'ibikorwa byayo ku buzima bw'abanyarwanda batari bacye. Mu myaka 30 ishize, abantu barenga 1,000 babonye impinduka binyuze mu bikorwa by'ivugabutumwa, 475 bahabwa ubwisungane mu kwivuza buri mwaka, abanyeshuri 150 bo mu miryango itishoboye bishyurirwa amafaranga y'ishuri.

Ababyeyi 95 bigishijwe kudoda ndetse bahabwa inkunga izabafasha mu mwuga w'ubutayeri. Mu myaka 30 ishize kandi, Shalom Ministries yafashije abatishoboye ibaha inka zirenga 400 namatungo magufi arenga 350 ndetse mu buryo buhoraho ifasha abana batishoboye 61 ndetse n'ababyeyi 5. Ni ibikorwa byiza by'urukundo bikwiriye kubera urugero rwiza abandi.

Umuyobozi wa Shalom Ministries, Drocella Nduwimana, avuga ko “Shalom Ministries imaze kugera ku rwego rukomeye ku buryo bigoye kubivuga mu buryo bwimbitse nyuma y'imyaka 30." Arashima Imana yabanye nabo ikabashoboza muri byose, bakaba barabigezeho bisunze Ijambo ry'Imana na cyane bashoye imizi mu ndangagacro za Gikristo.

Uyu mubyeyi yavuze ko uyu munsi wa none bari kwishimira ibyo bagezeho mu myaka 30 ishize kuva Shalom Minisries ivutse. Avuga ko atangiza uyu muryango, "ntabwo byari byoroshye, ntabwo twatekerezaga ko abantu bazakira ibikomere mu mitima bitewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994." Ati: "Rero Imana yaje kubikora isana iyo mitima".

Yunzemo ati: "Imaze kuyisana, ibikomere bigenda bikira buhoro buhoro". Yavuze ko batanze umusanzu ukomeye mu bumwe n'ubudaheranwa muri sosiyete nyarwanda, benshi bongera kubana mu mahoro nta wuvuga ngo uyu ni umuhutu, umututsi cyangwa umutwa. Ati "Twasanze umubi ari satani, ubundi abantu bose ni beza, satani ni we mubi".

Drocella Nduwimana yavuze ko mu bikorwa bya Shalom Ministries byo gusana imitima y'abanyarwanda babikoze ndetse n'ubu babikora bishingikirije ijambo ry'Imana kuko basanze "Ijambo ry'Imana rihuza na Politiki y'abanyarwanda yo kubana mu mahoro, yo kuba abantu badaheranwa n'agahinda, biruzuzanya".

Aragira ati: "Dusanga twabaye abantu bubakitse, basanitse [basanwe imitima], babana n'abandi amahoro, batakireba amoko, batakireba bya bindi bindi bagenderagaho byo kwita abantu ngo aba ni interahamwe. Kimwe cyo ijambo ry'Imana no gusenga byadufashije kumva y'uko umuntu ari mwiza, ariko umubi ari satani."

Yavuze ko "Iyo umaze kumenya ko umubi ari satani, "icyasha washyiraga ku muntu ntabwo uba ukimushyizeho". Yavuze ko n'iyo bari gufasha abatishoboye mu bikorwa bya Shalom Ministries, "ntabwo tujya tureba ngo uyu ni kanaka, tureba ikibazo cyavutse."

Avuga ko mu mishinga bafite mu myaka 5 iri imbere harimo kubaka icyicaro cyabo ndetse batangiye kubaka i Gahanga. Nubwo bisaba imbaraga nyinshi, avuga ko basobanukiwe neza ko Imana ishobora byose. Shalom Ministries irifuza kandi kubona umutungo n'imari byayo mu buryo burambye kugira ngo buyifashe mu bikorwa byayo bya buri munsi.


Umuyobozi Mukuru wa Shalom Ministries, Drocella Nduwimana

Rev Dr Can Antoine Rutayisire uri mu bitabiriye iki gikorwa, yavuze ko ibikorwa bya Shalom Ministries birimo inyigisho no gufasha abantu, byagize umusaruro mwinshi. Gusa yavuze ko bagifite umurimo wo gukora, atanga urugero rw'ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rufite agahinda kenshi, bityo asaba uyu muryango kubegereza inyigisho z'isanamitima.

Yabwiye abanyamaku ati "Ariko n'uno munsi wumva bakubwira ngo urubyiruko rwinshi rufite ubwihebe, rufite agahinda gakabije, nabo bakeneye ubwo butumwa bubafasha kugira ibyiringiro bakaba abantu bafite icyerekezo, abantu bafite kudaheranwa, abantu bajya imbere, kuko ubwo butumwa bwafashishe bariya bushobora no gufasha 'urubyiruko'".

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimiye cyane Shalom Ministries ku bwo kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Leta. Ati "Twishimira cyane ibikorwa mufite mu bumwe n'ubudaheranwa, biradushimisha cyane. Mwadufashije kubaka umuryango nyarwanda wari warashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi."

Yabashimiye kugira uruhare mu isanamitima no mu kubaka imibereho myiza y'abaturage. Yabashimiye kandi komora ibikomere, gufasha abantu gukunda umurimo - abari bariyanze bagakora, kwiteza imbere binyuze mu gukora cyane no kwizigamira, kugabanya amakimbirane mu muryango, kutiheza no kwisanzura mu muryango nyarwanda,..

Meya Habarurema yabasabye gushimira cyane Perezida Paul Kagame ku bw'ubuyobozi bwe bwiza bwafashije u Rwanda kubona amahoro n'umunezero nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko kuri ubu icyanga cy'ubuzima cyagarutse mu banyarwanda, "kandi tubifashijwemo n'umuryango Shalom Ministries dushimira cyane".

At "Ikindi nakongeraho gikomeye, ni uko umuryango 'Shalom Minisstries' dufatanyije ntabwo twarebye gusa amateka ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ayo niyo ababaje cyane twayakozeho ariko turangije tujya no mu buzima busanzwe bw'abaturage.

Natanga izindi ngero, uyu munsi abana b'abakobwa bagiye baterwa inda zitateganyijwe, Shalom Ministries twafatanyije kubasubiza mu buzima, mu ishuri, kubashakira icyo gukora kugira ngo bitunge hamwe n'abo bana baba bavutse kuko bombi turabakunda, ni umwana uba wabyaye undi mwana;

Shalom Ministries yarabafashije ndetse itangira no kureba imiryango ifitanye amakimbirane hatagendewe gusa ko ari umuryango warokose Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ari umuryango ubarizwamo uwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ari imiryango y'abanyarwanda muri rusange ishobora kuba itumvikana mu rugo."


Rev Dr Canon Antoine Rutayisire (hagati) hamwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens (ibumoso)


Rev Dr Canon Antoine Rutayisire, Menya Ruhango Habarurema Valens na Drocella Nduwimana uyobora Shalom Ministries


Shalom Ministries yashimiwe cyane mu birori yizihirijemo isabukuru y'imyaka 30

Rev Dr Canon Antoine Rutayisire yashimiye Shalom Ministries anayisaba kugeza ubutumwa bw'isanamitima ku rubyiruko

Umuramyi Peace Hozy ukunzwe mu ndirimbo "Ruhuka" yasusurukije abanyamuryango ba Shalom Ministries bizihizaga isabukuru y'imyaka 30


Shalom Ministries yahinduriye ubuzima ababyeyi batari bacye by'umwihariko muri Ruhango


Bafashije imiryango myinshi y'abanyarwanda mu isanamitima rishoye imizi mu ijambo ry'Imana


Shalom Ministries yafashije urubyiruko rwa Rwamagana kwiyungura ubumenyi kuri mudasobwa


Bafashije ababyeyi batishoboye kubona igishoro mu bwuga w'ubutayeri


Yaba abaturage ndetse n'ubuyobozi bwa Leta barashimira cyane Shalom Ministries ku bw'ibikorwa byayo by'urukundo n'iby'isanamitima


Inzu y'icyitegererezo izaba irimo icyicaro gikuru cya Shalom Ministries iri mu byo uyu muryango wifuza kugeraho mu myaka 5 iri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND