Kigali

Meya Dusengiyumva yongeye gutorerwa kuyobora FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/02/2025 14:57
0


Dusengiyumva Samuel yatorewe kuba Umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.



Ni igikorwa cyabereye mu Ngoro ya FPR-Inkotanyi iri ku Gisozi, Urugano Conference Hall kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, aho Meya Dusengiyumva yatowe n'abanyamuryango 502 bangana na 86% by'abitabiriye amatora.

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali bazindukiye mu matora y’abagize Komite Nyobozi y’uyu muryango ku rwego rw'Umujyi wa Kigali. 

Mu batowe harimo Chairperson w'Umuryango ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, umwungirije, umwanditsi, abayobora za Komisiyo zitandukanye zirimo iy'ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza n'ubutabera ndetse na batatu bahagarariye urubyiruko.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali akaba n'Umuyobozi w'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali wari usanzwe mu nshingano, Dusengiyumva Samuel, mbere y'amatora yari yasabye abatora bose ko bakwiye kureba icyo ugiriwe icyizere azamarira uyu muryango n'abaturage muri rusange.

Mu butumwa yatanze, Intumwa y'Ubunyamabanga Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Tito Rutaremara, yibukije ko nubwo abanya-Kigali bahorana imicyo badakwiye kwemera ko hari umwana n'umwe wagwingira kuko aba ari igihombo ku gihugu cyose n'ubwo abantu badapfa kubibona ako kanya.

Dusengiyumva Samuel wari usanzwe ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yatorewe kongera kuwuyobora ku wa 22 Kanama 2024. Yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali bwa mbere tariki 15 Ukuboza 2023, asimbuye Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Kuva mu Gushyingo 2019 kugeza mu Kuboza 2023, Dusengiyumva Samuel yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc.

Uyu mugabo wize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 2001 kugeza 2005, yabaye umujyanama mu by’amategeko muri Gahunda y’Inkiko Gacaca kuva mu 2006 kugeza mu 2008, aho yajyaga inama kandi agatanga amahugurwa ku nyangamugayo za Gacaca zafashije mu guca imanza mu Turere twa Bugesera, Rwamagana na Huye.

Muri iyi gahunda kandi yafashaga mu bukangurambaga kugira ngo abaturage bitabire imirimo y’Inkiko Gacaca, akanasesengura kandi agafasha mu gukemura ibibazo by’amategeko byashoboraga kuvuka muri izi manza.

Mu 2009 kugeza mu 2011 yari umuyobozi wa Gahunda ya One Laptop Per Child ku rwego rw’igihugu. Iyi gahunda yari igamije kugeza mudasobwa kuri buri mwana.

Ni mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 yari n’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ya MMD Law Firm, yunganira abantu mu by’amategeko. Kuva mu 2013 kugeza 2015 yari Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubumenyi mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Dusengiyumva Samuel yanabaye umujyanama mu by’amategeko mu Kigo cyo mu Karere gishinzwe kugenzura Intwaro nto [Regional Center on Small Arms] hagati ya 2015 na 2016, na ho kuva mu 2017 kugeza mu 2019 yari Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta.

Dusengiyumva Samuel yongeye gutorerwa kuyobora FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali 

Izi nshingano yahawe n'ubundi yari azisanganwe

Byari ibirori 

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi ndetse n'abanyamuryango banyuranye b'uyu Muryango 


Dusengiyumva Samuel yatowe ku majwi 86%






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND