Kigali

RPL: Rayon Sports yakubye inda mu maso ya Musanze, APR FC ibyinira ku rukoma -AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/02/2025 14:44
0


Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Musanze FC ibitego 2-2 iguma ku mwanya wa mbere m'amanota 37 ariko ikinyuranyo cy'amanota yarushaga ikipe ya APR FC kiragabanyuka kiva ku manota atanu aba amanota atatu.



UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

UMUKINO URARANGIYE

90+1' Abakunzi ba Rayon Sports batangiye gusohoka gake gake nyuma yo gutakaza icyizere cyo kubona amanota atatu.

89' Ibyishyimo bya Rayon Sports bishyizweho akadomo n'umutwe wa Johnson Adeshora utsinze igitego cya kabiri cya Musanze FC'

89' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Johnson Adeshora

87' Ishimwe Fiston asimbuye Fall Ngagne wavuye mu kibuga bamuteruye.

86' Intwari ya Rayon Sports Fall Ngagne bamusohoye mu kibuga bamuteruye kubera ikibazo agize.

85' Abakunzi ba Rayon Sports bari kuri Kigali Pele Stadium icyizere ni cyose ko  baza kwegukana amanota atatu.

79' Fall Ngagne atsinze igitego gikomeye cya Rayon Sports ku mupira mwiza ateruriwe na Muhire Kevin.

79' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo1 Fall Ngagne

78' Rayon Sports ikoze impinduka maze Ndayishimiye Richald na Niyonzima Olivier  bava mu kibuga basimburwa na Adulai Jalo na Nsabimana Aimable

77' Niyonzima Olivier arekuye ishoti umupira urarenga'

76' Bugingo Hakim yari azamuye umupira mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Nsabimana arongera aratabara.

74' Muhire Kevin ateye umupira kure y'izamu ubwo yashakaga gutungura umuzamu wa Musanze FC.

72' Ikarita y'umuhondo ihawe umutoza wa Musanze, FC Habimana Sosthene Lumumba nyuma yo gusaba penaliti atongana cyane.

70' Kamanzi Achraf yari ateye ishoti ryoroshye mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu Khadime Ndiaye aba ibamba.

66' Omborenga Fitina yari azamuriye Fall Ngagne umupira mwiza ariko umubana muremure urarenga.

65' Musanze FC ikoze impinduka maze Bizimana Valentin asimbura Rachid Mackelenga.

65' Ikarita y'umuhondo ihawe Richald Ndayishimiye akoreye ikosa Bakaki Shafik.

59' Biramahire Abeddy yari azamuye umupira ku mutwe wa Fall Ngagne ariko umuzamu wa Musanze aratabara.

58' Rayon Sports ikoze impunduka maze Biramahire Abedy asimbura Iraguha Hadji.

58' Bakaki Shafik atabaye ikipe ya Musanze yari yamaze kurya ishoti rya Adama Bagayogo.

56' Adama Bagayogo yari ateye umupira muremure ariko unyura ku ruhande rw'izamu rya Musanze FC.

 55' Musanze FC ikoze impinduka maze Sunday Inemesti na Owusu bava mu kibuga basimburwa na Kamanzi Achlaf na Tiyisenge Pacifique.

52' Richald Ndayishimiye wari ukinnye neza, azamuye agapira keza mu izamu rya Musanze karuhukira mu ntoki za Nsabimana Jean de Dieu.

49' Rachid Mackelenga wa Musanze yari aciye amazi ba myugariro ba Rayon Sports ariko azamuye agapira karuhukira mu ntoki z'umuzamu wayo.

48' Adama Bagayogo yari arekuye urutambi rwa kufura mu izamu rya Musanze ariko umuzamu Nsabimana Jean de Dieu arongera aba umucunguzi.

47' Umuzamu wa Musanze Fc wari uryamye hasi arahagurutse umukino urakomeza.

45' Bugingo Hakim yari arekuye umupira mu izamu rya Muzanse FC arimo umuzamu Nsabimana Jean De Dieu arawufata.

45' Rayon Sports itangiranye impinduka zikomeye cyane Adama Bagayogo asimbura Aziz Bassane Koulagna.

IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE

Igice cya Mbere kirangiye Rayon Sports inganya igitego kimwe kuri kimwe na Musanze FC

Muhire Kevin na Fall Ngagne bari kwishyimira igitego Fall Ngagne yatsindiya Rayon Sports

IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE

45+7' Umutoza wa Rayon Sports ahawe n4ikarita y'umuhondo'

45+7' Sundey Inemest atsinze kufura y'ikinyejana ya Musanze FC umuzamu wa Rayon Sports? Khadime Ndiaye abura iyo umupira unyuze.

45+7 Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Sundey Inemest

45+5' Fall Ngagne ateye umutwe w'ikinyejana nyuma y'umupira uvuye muri koruneri nziza itewe na Muhire Kevin.

45+5'Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Fall Ngagne

45+4' Bakaki Shafik atabaye ikipe ya Musanze FC nyuma y'agapira Omborenga yari acomekeye Fall Ngagne.

45+2' Umuzamu wa Musanze yari akoze amabara umupira umucitse ariko Imana iramutabara.

45+1' Ndayishimiye Richald yari acomekeye umupira mwiza Omborenga Fitina ariko uramurengana.

44' Hakizimana Abdul Kalim yari ateye ishoti rirerire mu izamu rya Rayon Sports ariko umupira ujya ku ruhande.

41' Koruneri ya Rayon Sports itewe na Muhire Kevin isanze Youssou Diagne atiteguye maze umuzamu wa Musanze umupira arawufata.

41' Umuzamu wa Musanze arahagurutse umukino urakomeza.

40' Umuzamu wa kabiri wa Musanze FC Ntaribi Steven ari kwishyushya.

39' Umuzamu wa Musanze FC aracyaryanye hasi nyuma yo gukuramo kufura ikomeye ya Rayon Sports.

37' Kufura ya Rayon Sports yari itewe na Bugingo Hakim, umuzamu wa Musanze FC ayikuyemo maze umupira ukubita umutambiko w'izamu ujya muri koruneri.

35' Omborenga Fitina yari  akinanye neza na Muhire Kevin ariko Patrick aramukurura;kufura ya rayon Sports' 

33' Iraguha Hadji yongeye kugerageza ishoti rya kure ariko umupira unyura hejuru y'izamu urarenga.

30' Omborenga Fitina yari arekuye umupira mwiza mu izamu rya Musanze FC ariko Iraguha Hadji ananirwa kuwusunikiramo.

29' Hakizimana Abdulkarim wari uryamye hasi arahagurutse umukino urakomeza.

27' Umuzamu wa Musanze FC Nsabimana Jean De Dieu atabaye ikipe ye nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye yari atewe na Aziz Bassane Koulagna.

25' Lethabo Mathaba yari acenze ba myugariro bose ba Rayon Sports ariko agiye gutanga umupira wa nyuma aragwa, Musanze FC iba ihombye ityo.

23' Omar Gning yari arekuye umuzinga w'ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko umuzamu wa Musanze FC yongera kuba umucunguzi ukomeye cyane.

19' Abakinnyi ba Musanze batangiye barushwa na Rayon Sports batangiye kwinjira mu mukino kuko nabo bari gucishamo bakataka izamu ryayo.

16' Kufura ya Rayon Sports itewe neza na Muhire Kevin ariko umuzamu wa Musanze awukura ku mutwe wa Niyonzima Olivier Seith.

15' Fall Ngagne yari akinanye neza na Iraguha Hadji ariko umusifuzi avuga ko Hadji yakoze amakosa.

14' Fall Ngagne yari agurukanye umupira imbere y'izamu rya Musanze FC ariko umuzamu wayo Nsabimana arawumutanga.

10' Koruneri itewe na Muhire Kevin birangiye Youssou Diagne ateye umutwe ujya hejuru y'izamu.

10' Omborenga Fitina akoze udukoryo tubyaye koruneri ya Rayon Sports.

9' Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugarura Muhire Kevin mu kibuga hagati ikomeje gukina neza isshaka uko yafungura amazamu igatsinda ikipe ya Musanze.

7' Kufura ya Musanze FC itewe na Mckelenga Rachid birangiye iruhukiye mu ntoki z'umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye.

5' Iraguha Hadji arekuye ishoti rikomeye mu izamu rya Musanze ariko umupira unyura ku ruhande.

2' Rayon Sports irase uburyo bukomeye cyane nyuma y'uko mumunya-Senegal, Fall Ngagne ahushije umupira mwiza yari azamuriwe na Omborenga Fitina'

UMUKINO URATANGIYE

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Niyonzima Olivier, Ndayishimiye Richald, Muhire Kevin, Fall Ngagne, Iraguha Hadji na Aziz Bassane.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze FC ni Niyomuhoza Felicien, Nsabimana Jean De Dieu, Ndizeye God, Bakaki Shafik, Hakizimana Abdulkalim, Kaneza Bererand, Sunday Inemesti, Nshimiyimana Patrick, Mackelenga Rachid, Owusu Ose na Lethabo Mathaba.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Gashyantare 2025, ikipe ya Rayon Sports yakiriye Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

Ni umukino utegerejwe na benshi kubera ko abakunzi ba APR FC bifuza ko Rayon Sports yatakaza uyu mukino igasigara irusha mukeba wayo amanota abiri gusa.

Ku rundi ruhande, abakunzi ba Rayon Sports bifuza gutsinda uyu mukino kugira ngo bongere gushyira ikinyuranyo cy’amanota atanu hagati yayo na APR FC ya kabiri.

Imikino ibanza ya shampiyona yarangiye Rayon Sports ariyo ya mbere n’amanota 36 aho yari ikurikiwe na mukeba wayo APR FC yasoje ifite amanota 31.

Ikipe ya Musanze FC yo ntabwo byagenze neza cyane kuko yasoje imikino ibanza muri shampiyona ifite anamota 16 ku mwanya wa 10.

Nubwo Rayon Sports ari iya mbere muri shampiyona y’u Rwanda abakunzi bayo ntabwo bishyimye kuko imikino ibiri Rayon Sports iheruka gukina yarayitakaje kandi mu minsi yayibanjirije yari yabamenyereje  intsinzi. 

Imikino ibiri Rayon Sports iheruka gutakaza harimo uwa Mukura ku  munsi wa 15 wa shampiyona ndetse n’uwa Police FC mu gikombe cy’Intwari.

Abakunzi ba Rayon Sports kandi ntabwo bishyimye kuko Mukeba wabo ariwe APR FC mu manota atanu bamurushaga hasigayemo abiri gusa kubera yo yatsinze umukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1 byatsinzwe na Denis Omed.

Rayon Sports ifite gahunda yo gutwara igikombe cya shampiyona mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri uku kwa Mbere, yaguze abakinnyi bane aribo Abedy Biramahire, Assana Nah Inoccent, Souleymane Daffe na Aloulai Jalo.

Iyi kipe yo mu karere ka Musanze yo ku isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama yaguze abakinnyi batatu aribo Owusu Osei, Batte Sheif na Rashid Mchelenga.

Abakinnyi ba Musanze FC mu myitozo mbere y'uko umukino utangira

Reba uko abakinnyi ba Rayon Sports bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND