Muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, hagaragaye amashusho yafashwe na camera zo mu Kiliziya, umugabo yahagurutse aho yari yicaye azamuka kuri Alitari maze atangira gukubita Padiri.
Aya mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, abenshi bibaza icyaba kibyihishe inyuma.
Umupadiri wo muri leta ya Washington yagabweho igitero mu gihe yari ari gusoma Misa, aho umugabo yamusanze kuri Alitari mu mwanya wo kwicuza ibyaha, Padiri yavuze ko atari asanzwe azi uwamwatatse kandi ko nta na rimwe yari yarigeze amubona.
Inkuru dukesha Catholic News World, ivuga ko Padiri David Gaines wo mu muryango wa Our Lady of Lourdes wo mu mujyi Spokane wo muri leta ya Washington DC, yavuze ko ibi byabaye ku wa Kane, aho uwamugabyeho igitero yazanywe mu Kiliziya n’abantu bamutoraguye ku muhanda bizera ko “ashobora gukirira mu Kiliziya ikintu icyo ari cyo cyose yaba arwaye.”
Umuvugizi wa polisi ya Spokane, yavuze ko abari baje mu misa batabariye hafi kandi babasha kubuza uwo mugabo w’imyaka 40 gukomeza gukubira Padiri kugeza abashinzwe umutekano bahageze.Yavuze kandi ko bitumvikana neza impamvu nyamukuru yateye iki gitero.
Iki gitero cyabaye mu masaha y'umugoroba Saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 20, Gaines yavuze ko bari mu gikorwa cya Noveni, aho abakirisitu bamara iminsi ikenda basengera gukira.
Gaines avuga ko uyu mugabo yamwatatse amusanze kuri Alitar mu gihe yari apfukanye ari gusenga.Ati: "Twahuje amaso ari kuza yiruka ansanga, yasaga naho ababaye cyane kandi afite uburakari bukabije.”
Amashusho yafashwe kuri camera zo mu Kiliziya yerekena umugabo wambaye ikabutura n’umupira w’imbeho by'umweru ava aho yari yicaye akajya kuri Alitari agatangira gukubita Padiri Gaines.
Padiri Gaines yavuze ko yakomeretse byoroheje, ndetse yavuze ko yamaze kubabarira uyu mugabo, kandi ko uyu wabikoze akeneye ubufasha bw’amasengesho.
Ati: "Mu by'ukuri ntabwo ari ikintu nari niteze ko gishobora kumbaho nk’umupadiri. Imana niyo ireka ibintu nk'ibi bikabaho, twebwe tugomba gushaka uko twabikemura mu buryo bwiza."
TANGA IGITECYEREZO