Abantu barenga 800 baguye mu mirwano yaturutse ku bushyairane bw'amadini muri Siriya.
Amakuru aturuka mu kigo gikurikirana intambara muri Siriya avuga ko abantu barenga 800 baguye mu mirwano hagati y'imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye uwahoze ari umutegetsi Bashar al-Assad n'ingabo zishyigikiye ubutegetsi bushya bwa Siriya.
Umuvugizi w’ishami ry'Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu, Thameen Al-Kheetan, yatangaje ko hamaze kumenyekana abantu 111 bishwe, ariko umubare nyawo ushobora kuba uri hejuru cyane.
Al-Kheetan yatangaje ko ubwo bwicanyi bwibasiye cyane abo mu bwoko bw’Abalawite, ubwoko bw’Abashia bwahoze buyoboye igihugu mu gihe kirenga imyaka 50, mu gihe Bashar al-Assad yari ku butegetsi.
Yakomeje avuga ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’abantu bataramenyekana, bivugwa ko ari abo mu mitwe yitwaje intwaro ishyigikiye inzego z’umutekano z'ubutegetsi bw’inzibacyuho.
Yagize ati: "Bamwe mu barokotse batubwiye ko abagabo benshi barashwe imbere y’imiryango yabo," agaragaza ko ubwo bwicanyi bwakozwe hashingiwe ku madini.
Aya makimbirane akomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage, cyane cyane abari mu bwoko butandukanye bw’amadini.
Imiryango mpuzamahanga irasaba ko hafatwa ingamba zihuse zo kurengera abasivili no kugarura ituze mu gihugu, mu rwego rwo kwirinda ko ubu bwicanyi bukomeza gukwira.
Mu gihe amahanga akomeje kurebera, abaturage ba Siriya bakomeje gusaba ubutabera no guharanira amahoro arambye nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’umwiryane ushingiye ku madini.
TANGA IGITECYEREZO