Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Impaneza Hertier yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Imana yo kwiringirwa" yakoranye na Aime Frank.
Aba baramyi bombi kuri
ubu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biyemeje gukorana iyi ndirimbo mu
rwego rwo bwibutsa abantu ko mu bibaho byose Imana ari iyo kwiringirwa kuko itagira
inenge mu byo ikora.
Impaneza Heritier yabwiye InyaRwanda ko gukorana indirimbo na Aime frank
bisobanuye ‘ubufatanye bw’abana b’Imana ndetse no kwicisha bugufi.’
Ni indirimbo ishimangira
ubudahangarwa bw’Imana, bityo ko abantu bakwiye kuyiringira. Hertier abigarukaho
yagize ati: “Imana imenya iherezo ihagaze mu itangiriro, nta nakimwe itazi,
ijambo gutungurwa ntiribaho mu bumana bwayo. Imigambi yayo ntiburizwamo, bityo
rero ni Imana yo kwiringirwa kuko niyo itabasha kugira inenge mu byo ikora
byose. Amahitamo yayo arera kabone nubwo ubushake bwayo bwaba bushaririye kuri twe.”
Nyuma y’iyi ndirimbo, uyu
muramyi yatangaje ko ateganya indi mishinga irimo n’igitaramo kizafatirwamo
amashusho y’izindi ndirimbo Imana nibishima.
Ati: “Ndateganya gukora
cyane uko Umwami azarushaho kudushoboza ndetse no kutumenyesha ibyo ashaka.
Ndateganya gukora igitaramo cya ‘live recording’ mu bihe biri imbere Yesu nabishima.”
Iyi ndirimbo ni iya
gatatu ya Hertier watangiye uyu murimo wo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana
mu 2016, kaba ije ikurikira iyitwa ‘Niwe byiringiro’ na ‘Niwe bugingo,’
yashyize hanze mu bihe byashize.
Umuhanzi Impaneza Hertier yashyize hanze indirimbo ya gatatu
Ni indirimbo yiyambajemo Aime Frank babana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
TANGA IGITECYEREZO