Bruno Mars, umwe mu bahanzi b'icyamamare ku isi yashimye abafana bamufashije kuzamura indirimbo ‘Die With A Smile’ na ‘APT’ anagaragaza ko ashaka gukora na Sexyy Red.
Bruno Mars yashimiye abafana be ku musaruro w'indirimbo ze ‘Die With A Smile’ yakoranye na Lady Gaga na ‘APT’ yakoranye na Rosé wo mu itsinda rya Blackpink. Izi ndirimbo ziri kugaragaza ubwiganze mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu gukundwa cyane.
Ibi byatangajwe mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga aho yagize ati: “Murakoze mwese, ndimo kugana muri studio uyu munsi gukora indirimbo izaba iy’abakunda imbyino za 'strip club' kugira ngo tuzishimane kandi twishimane neza muri iki cyumweru. N'umuntu yambona akamfasha guhura na Sexyy Red!”
Bruno Mars yagaragaje ibyishimo byinshi nyuma y’uku gutsinda mu by’imyidagaduro, anavuga ko ari igihe cyo kwizihiza intsinzi. Indirimbo ‘Die With A Smile’ na ‘APT’ zagaragaje ko Bruno Mars akihariye umwanya ukomeye mu muziki w’iki gihe, ndetse abakunzi be bakaba bakomeje kugirira uruhare runini mu gutuma izi ndirimbo ahakomeye.
Yagaragaje ko agiye kubyina no kwishimana n’abafana be muri studio, akaba abifuriza gutunganya ibihe byiza mu gihe kizaza, mu rwego rwo kwishimira ibyo bamugejejeho. Yanaboneyeho gugaragaza ko afite ubushake bwo guhura n'umuhanzikazi Sexyy Red, biteza urujijo ko nawe yaba yifuza gukorana nawe nk'uko yakoranye na Lady Gaga na Rosé.
Bruno Mars yashimiye abafana anagaragaza ko yifuza gukorana na Sexyy Red
Sexyy Red ashobora gukorana indirimbo n'umuhanzi Bruno Mars wagaragaje ko yifuza gukorana nawe
TANGA IGITECYEREZO