Perezida Donald Trump yatangaje umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Canada na Mexique guhera 1 Gashyantare 2025, witezweho impinduka zikomeye mu bucuruzi by’umwihariko ku biciro bya peteroli no ku bukungu.
Perezida Donald Trump yatangaje ko guhera tariki ya 1 Gashyantare 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizatangira gushyira umusoro ungana na 25% ku bicuruzwa bituruka muri Canada na Mexique.
Uyu mwanzuro witezweho ingaruka zikomeye mu bucuruzi hagati y’ibi bihugu bitatu, by’umwihariko ku bikorwa by’ubucuruzi hagati ya Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bakomeye muri Amerika ya Ruguru.
Trump yatangarije abanyamakuru ku wa 20 Mutarama 2025 ko iyi ngingo izafasha gukumira ibyinjira mu gihugu kinyuranyije n’amategeko, cyane cyane abantu ndetse n’ibiyobyabwenge nka fentanyl, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’Abanyamerika.
Yagize ati: “Canada na Mexique birimo kureka ibintu bikomeye nk’ibiyobyabwenge ndetse n’abantu kwinjira mu gihugu cyacu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi ntibikwiye gukomeza.” (CBS News).
Umusoro wa 25% ushobora kugera cyane ku bikomoka kuri peteroli byinjira muri Amerika, cyane cyane biva muri Canada, aho iri soko ryonyine ritanga 20% by’ibyo Amerika ikoresha.
Ingaruka zizahita zigaragara ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli, bishobora kwiyongera hagati ya 30 na 70 cents kuri galoni mu duce tw’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Amerika.
Uretse ibyo, abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kongera ibiciro ku baturage b’Abanyamerika no gukomeretsa ubukungu bw’igihugu. Ibi bituma ibihugu byombi – Canada na Mexique – byitegura gusubiza iki gikorwa mu buryo bushobora kugorana. Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yavuze ko igihugu cye kigiye kwiga ku ngamba zo guhangana n’uyu musoro mushya mu buryo bukomeye.
Abasesenguzi bemeza ko hakenewe ibiganiro bigamije guhindura umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu. Umuryango wa Amerika ya Ruguru (NAFTA) wigeze gushyiraho uburyo bwo gukuraho imisoro hagati y’ibi bihugu, ariko Trump ashyira imbaraga mu gukuraho ayo masezerano asanzweho, agamije kurengera ubukungu bw’Amerika.
Uyu mwanzuro wa Trump ushobora gushyira igitutu ku nganda z’imbere muri Amerika, ariko nanone ukagira ingaruka zikomeye ku buryo bw’ubucuruzi bw’ikibihugu ku isi. Abanyamerika bategereje kureba uko iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa ndetse n’ingaruka kizagira mu minsi iri imbere.
Inkomoko : Washington Post
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO