Lewis Hamilton, umwe mu banyabigwi mu mukino wa Formula 1, yatangiye inshingano ze nshya muri Ferrari kuri uyu wa Gatatu aho yakoze imyitozo ye ya mbere ku kibuga cya Fiorano.
Uyu mugabo w’imyaka 40 ufite ibikombe birindwi bya shampiyona ya F1,
yatangiye kwimenyereza imodoka ya Ferrari yakozwe mu mwaka wa 2023.
Hamilton yitabiriye iyi myitozo nyuma yo kumara iminsi ibiri mu ruganda
rwa Ferrari i Maranello, aho yakoranaga n’ikipe ye nshya mu rwego rwo
kumenyekana no kumvikanisha imikorere mishya.
Lewis Hamilton, wamenyereye mu gukoresha moteri za Mercedes mu myaka 18 y’akazi ke muri Formula 1, akigera muri Ferrari yahereye ku gusobanukirwa uburyo moteri za Ferrari zikorera hamwe n’ikoranabuhanga rishya rizamufasha mu mwaka w’imikino.
Imashini za Formula 1 z’iki gihe, zizwi nka 1.6-litre V6 turbo
hybrid, zifite uburyo bukomeye bwo gukusanya ingufu no kuyoborwa hifashishijwe
porogaramu za mudasobwa, bisaba igihe ngo umushoferi azimenyere neza.
Iyi myitozo y’imodoka za Ferrari izafasha
Hamilton gutangira kugirana ubushuti n’ikipe no kumenyerana na bagenzi be,
harimo umunjeniyeri we mushya, Riccardo Adami. Uyu ni umunjeniyeri wabaye
ikirangirire mu gutwara abashoferi nka Carlos Sainz na Sebastian Vettel, ufite
ibikombe bine bya shampiyona.
Imyitozo ya Lewis Hamiliton yari yitabiriwe n’amatsinda y’abafana b’ikipe
ya Ferrari bari bateraniye ku kiraro gihana inkengero z’ikibuga cya Fiorano,
bategereje kubona isura ya Hamilton mu modoka y’ikipe yabo nshya. Gusa,
ubukonje bwa Mutarama mu gace ka Emilia-Romagna bwabaye imbogamizi, ariko
ntabwo bwabujije ibikorwa gukomeza.
Hamilton azongera gukora imyitozo ku kibuga cya Circuit de
Barcelona-Catalunya muri Espagne mu byumweru biri imbere. Azahura bwa mbere
n’imodoka nshya ya Ferrari yo mu 2025 mu birori bizaba ku wa 19 Gashyantare. Ku
wa 18 Gashyantare, azitabira ku mugaragaro igikorwa cyo gutangiza umwaka wa
Formula 1, kizabera i Londres mu Bwongereza.
Lewis Hamiliton yakoze imyitozo ya mbere muri Ferrari
Hamiliton yakoranye imyitozo imodoka ya Ferrari 2023
TANGA IGITECYEREZO