Kigali

Chipukeezy yageze i Kigali yitabiriye igitaramo akomoza kuri Mutesi Jolly

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2025 16:04
0


Umunya-Kenya w'umunyarwenya, Vincent Mwasia Mutua wamamaye nka Chipukeezy yamaze kugera i Kigali mu rugendo rugamije kwitabira igitaramo cya Gen-z Comedy cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2025.



Ni ubwa mbere uyu musore agiye kugaragara muri ibi bitaramo bisanzwe bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025 yakirwa na Fall Merci usanzwe utegura ibi bitaramo.

Chipukeezy yavuze ko yishimiye kongera kugera i Kigali, yashimye Fally Merci wamutumiye muri iki gitaramo, kandi avuga ko ari urugendo rwiza rw'umuntu uteza imbere impano.

Uyu musore yavuze ko atavuga byinshi ku byakozwe n'urubyiruko rwibumbiye muri 'Gen-z Comedy' baherutse kwirira muu mihanda bakangiza ibikorwa binyuranye.

Chipukeezy yavuze ko yagiranye ibiganiro na Miss Mutesi Jolly; ariko yabivuze mu buryo bwo guseka, yumvikanisha ko yamenye inkuru ijyanye n'umuherwe Said Lugumi wo muri Tanzania bavuzwe mu rukundo mu minsi ishize. 

Ati "Tuzagira igitaramo cyiza, yaba uri umunyarwanda cyangwa se umunyarwanda muzaze mudushyigikire. Nari nibagiwe kubabwira ko navuganye na Miss Mutesi Jolly." 

Uyu mugabo usanzwe ari umucuranzi w'imbunda yisanze mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, avugwa mu rukundo na Miss Mutesi Jolly ahanini biturutse ku butumwa bagiye bandikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu musore ari mu bakomeye muri kiriya gihugu, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye atumirwa mu bihugu cyane cyane ibyo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Ni ubwa mbere atumiwe muri Gen-Z Comedy. Yaherukaga i Kigali, ku wa 30 Kamena 2024, ubwo yataramanaga na bagenzi be b'abanyarwenya mu gitaramo cy'iserukiramuco ' ‘La caravane du rire’ cyabereye i Kigali kuri ‘Institut Français du Rwanda’.

Icyo gihe yataramanye n'abarimo Samia Orosemane wo mu Bufaransa, Sylvanie Njeng wo muri Cameroon, Napoleone na Cotilda bo muri Uganda, Prince Nshizirungu, Herve Kimenyi, Muhinde, Merci Ndaruhutse, Michael Sengazi na Babu. 

Muri iki gitaramo, Chipukeezy yafashe umwanya wo kunamira umuvandimwe wa Eric Omondi witabye Imana, kuko azirikana ko ubwo yazaga bwa mbere mu Rwanda bari kumwe. 

Icyo gihe yavuze ati “Ubwo nazaga mu Rwanda bwa mbere nazanye na Fred Omondi niyo mpamvu namuhaye agaciro, ariko mu byumweru bishize yakoze impanuka arapfa. Ni ubuzima.’’

Uyu musore yavuze ko inzozi ze ari ukuzabona, ibikorwa by’abanyarwenya birenga umugabane wa Afurika bigasakara ku Isi hose. 

Ati “Nshaka kuzabona inzu zikorerwamo urwenya z’abanyarwenya ubwabo. Ikindi ni ukuzabona turenga imbibi za Afurika ibyo tubwira abantu bikumvikana ku isi yose.’’ Mu bandi banyarwenya batangajwe bazataramana na Chipukeezy harimo Babu.

Chipukeezy asanzwe ari umunyamakuru wa Radio, akaba n’umushyushyarugamba. Umwaka wa 2013, wabaye udasanzwe mu buzima bwe kuko wamufashije kurotora inzozi ze zo kuba umunyarwenya ukomeye, ni nyuma y’uko agaragaye mu ruhererekane rw’ibitaramo by’urwenya bizwi nka ‘Churchill’. 

Mu 2018, kandi yatangije ku mugaragaro ibitaramo bye bwite yise ‘Chipukeezy Show’ byatambukaga kuri Televiziyo Ebru, abihagarika mu 2019. Yakoranye cyane n’abanyarwenya bakomeye barimo Eric Omondi, Dr Ofweneke, Eddie Butita, Idris Sultan n’abandi.

Uyu munyarwenya mu 2018 yavuzwe cyane mu itangazamakuru, nyuma yo gukundana n’umukobwa witwa Vivian Mandera, baje gutandukana nyuma y’imyaka itatu.

Mu 2018, yagize ibyago apfusha Sekuru Killian Kankonzi Kithui. Muri kiriya gihe yakiriye ubutumwa bwo kumwihanganisha bw’abarimo Perezida William Ruto.     


Chipukeezy yageze i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2025 yakirwa na Fally Merci utegura Gen-z Comedy

Chipukeezy yasabye abanya-Kenya kuzitabira iki gitaramo cya mbere agiye kugaragaramo muri Gen-Z Comedy


Chipukeezy yakomoje ku nkuru ya Mutesi Jolly n'umuherwe Lugumi Saidi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND