Leta ya Kenya yatangaje ko yitegura gufungura imipaka yayo ku baturage bose ba Afurika, mu rwego rwo guteza imbere ubumwe bwa Afurika, aho umuturage wa Afurika ashobora kujya muri Kenya bitamusabye Visa, havuyemo ibihugu bibiri kubera impamvu z'umutekano.
Iyi gahunda yemejwe na Guverinoma ya Kenya, ko iteganya gufungura imipaka yayo, aho abaturage bo mu bihugu bya Afurika bazemererwa kwinjira muri Kenya atari ngombwa ko baba bafite visa.
Icyakora, ibihugu bibiri, ari byo Somalia na Libya, iyi gahunda ntibireba kubera impamvu z'umutekano. Ibi bivuze ko abaturage baho bazakomeza gukenera Visa kugira ngo bemererwe kwinjira muri Kenya. Gahunda nshya ya Kenya ihuye n’intego rusange ya Afurika yo gufungura imipaka hagati y’ibihugu mu rwego rwo kubaka ubumwe bw'Afurika.
Mbere y’uko Kenya itangaza iki cyemezo, ibihugu bya Afurika byari bisanzwe bifite iyi gahunda, aho nyine abaturage ba Afurika bemerewe kujya muri ibyo bihugu nta Visa bibasabye ni ibihugu bitanu gusa birimo: u Rwanda, Ghana, Seychelles, Gambia na Benin. Kenya ikaba igiye kwiyongera kuri ibi bihugu.
Inkuru dukesha Business Inside Africa ivuga ko mbere y'uko iki cyemezo gitangazwa, Kenya yari iri mu myanya ya nyuma ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika byorohereza ingendo abaturage b'ibindi bihugu bya Afurika, aho yari ku mwanya wa 46 mu bihugu 54 bya Afurika.
Iki cyemezo cya Kenya gishobora kuyizamura ku mwanya wayo kuri uru rutonde, rutegurwa n’Ikigo cya Afurika cy'Iterambere (AfDB) ndetse n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Iyi gahunda ije isimbura porogaramu ya Electronic Travel Authorization (ETA) yatangiye muri iki gihugu umwaka ushize, aho ibiciro bya Visa byagabanyijwe kuva ku $50 kugera kuri $30) muri Kenya. Guhera ubu, byahindutse, kuko nta visa izajya ikenerwa ku baturage b'Afurika, ni mu gihe Kenya igamije kuzamura ubumwe bwa Afurika
Uretse guha abaturage uburenganzira bwo gukora ingendo muri Kenya badasabwe Visa, igihugu kizakomeza guharanira gushimangira umutekano w’abakigendamo n’abagikoreramo ibikorwa bitandukanye.
Gahunda izashyirwa mu bikorwa neza mu gihe kiri imbere, aho Kenya yizeye ko ingendo z'abaturage zizakomeza kugenda neza, Kenya igamije guteza imbere ubufatanye no kubungabunga ubwisanzure ku mugabane w’Afurika.
TANGA IGITECYEREZO