Indirimbo ya Taylor Swift yitwa "Blank Space" yamufashije kwandika amateka avuguruye nyuma y'uko yabaye indirimbo ye ya kabiri iciye agahigo ko kuzuza miliyari 2 z'abayumvise kuri Spotify.
Indirimbo "Blank Space" ya Taylor Swift imaze kugera kuri miliyari ebyiri z'abantu bamaze kuyumva ku rubuga rwa Spotify, ikaba ari indirimbo ye ya kabiri iciye aka gahigo ko kugera kuri uyu musaruro w'ikirenga.
Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka wa 2014 ku mushinga wa album 1989, yamenyekanye cyane kubera imbyino zayo, amagambo y'ubwenge, ndetse n'uburyo yazanye impinduka mu muziki wa pop.
Blank Space ni indirimbo ya kabiri ya Taylor Swift imaze kugera kuri iyi ntera, nyuma ya Shake It Off nayo yageze kuri Miliyari 2 z'abantu bayumvise. Ibi bitangaza bikaba ari ikimenyetso cy'uburyo Taylor Swift yigaruriye imitima ya benshi ku isi yose.
Iyi ndirimbo yanditswe na Taylor Swift, Max, Martin na Shellback, yatumye Taylor Swift akomeza kumenyekana nk'umuhanzi udasanzwe mu rugendo rwe rwa muzika.
Blank Space nayo niyo yabaye imwe mu ndirimbo zafashije album 1989 kugera ku rwego rw'icyubahiro ndetse no kubona ibihembo byinshi mu marushanwa atandukanye.
Mu gihe Taylor Swift arushaho gukundwa ku isi yose, Blank Space ni ikimenyetso cy'ubuhanga bwe bwo guhuza imvugo, amajwi, n'ubumenyi mu kuririmba indirimbo zifite uburyohe kandi zishimisha abatari bake.
Kugeza ubu, Taylor Swift ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu rugendo rwe rwa muzika, kandi “Blank Space” ni ikimenyetso cy’uko umuziki we ukomeje gutera imbere.
Uyu musaruro ukomeye kuri Spotify ni ikimenyetso cy’uko Taylor Swift akomeza kuba umuhanzi w’icyitegererezo, aharanira gukora ibintu bishya no kugera ku ntera zishingiye ku gukora umuziki mwiza.
Indirimbo Blank Space ya Taylor Swift yujuje miliyari 2 kuri Spotify
TANGA IGITECYEREZO