Umugaba Mukuru w’Ingabo za Isiraheli, Lt. Gen. Herzi Halevi yatangaje kwegura ku mirimo ye kubera kunanirwa gukumira ibitero bya Hamas byahitanye Abanyisiraheli barenga 1,200 ku wa 7 Ukwakira 2023, bigatera igitutu ku bayobozi.
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, Lt. Gen. Herzi Halevi yatangaje ko azegura ku mirimo ye mu kwezi kwa Werurwe 2025, nyuma yo kunanirwa gukumira ibitero bikomeye bya Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023.
Ibyo bitero byahitanye Abanyisiraheli basaga 1,200, abandi 250 barashimutwa bajyanwa muri Gaza. Gen. Halevi yavuze ko inshingano z’icyo kibazo zikomeje kumuhangayikisha, kandi zizakomeza kumubera umuzigo ubuzima bwe bwose nk'uko bitangazwa na Washington Post.
Ubwegure bwe bwatewe n’igitutu cy’abaturage basabye abayobozi gufata inshingano ku cyuho cy’umutekano wagaragajwe n’ibi bitero. Nubwo Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yanze kwegura, yijeje kuzagira ibyo asobanura nyuma y’intambara.
Minisitiri w’Ingabo Israel Katz yatangaje ko mu gihe gito hazashyirwaho undi mugaba mukuru w’ingabo uzasimbura Halevi. Abasesenguzi bavuga ko iki gikorwa kigaragaza ko hakenewe impinduka zikomeye mu mikorere y’ingabo, kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera muri aka karere.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO