Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n'Akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, beretse itangazamakuru abantu batanu bafashwe basenga mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko gusenga n'imyemerere bigomba kugendana n'amabwiriza abigenga yashyizweho. Yagize ati: "Hashyizweho gahunda y'igihugu itanga umurongo w'uburyo imyemerere, gusenga n'aho guteranira bikorerwa, hubahirizwa amabwiriza.
Twabanje gufata umwanya wo kwigisha, bamwe bakabifata nko guta igihe, ntibemere cyangwa ngo bubahirize ibyo basabwa. Niyo mpamvu aba bafashwe mu Karere ka Nyamasheke kandi ibi ni ibikorwa bizakomeza no mu tundi turere."
ACP Rutikanga yaburiye abantu bagifite imitekerereze yo kumva ko bazajya babyuka bakerekeza munsi y'igiti n'ahandi hatemewe, bakahagira aho guteranira no gusenga batazihanganirwa kuko bishyira imiryango yabo mu bukene buhoraho, bikanabangamira ituze n'umudendezo rusange by'abaturage.
Dr. Murangira Thierry, Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, yavuze ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko aba batanu bafashwe ari bo bagize uruhare rutaziguye mu kwimurira urusengero mu rugo rw'umwe muri bo.
Yavuze ati: "Muri 20 basanzwe barimuriye urusengero mu rugo rw'umwe muri bo ufite imyaka 47 y'amavuko, batanu barimo n'uwo nyir'urugo; iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko ari bo bafite uruhare rutaziguye muri ibyo bikorwa binyuranyije n'amategeko, aho bari bariyise itorero Kristu w'Abera ritemewe."
Dr. Murangira yavuze ko iyo urenze ku mabwiriza n'amategeko yashyizweho uba ukoze icyaha gihanirwa, niba urusengero rwarafunzwe batagomba kwimukira mu rugo kandi ko kubaha Imana bijyana no kubaha amategeko y'igihugu.
Ati: "Kubaha amategeko y'igihugu nibwo buryo bwiza bwo kubaha Imana. Iyo utubashye amategeko y'igihugu witwa ikigomeke, hagakurikiraho ibihano kandi ntituzarambirwa gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry'amategeko kuko ari zo nshingano zacu."
Yashishikarije abashumba n'abayobozi b'amatorero kujya bibutsa abayoboke babo ko nta we uri hejuru y'amategeko babakangurira kuyubahiriza.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke (Mayor), Mupenzi Narcisse yavuze ko nta muntu ubujijwe uburenganzira bwo gusenga ariko ko iyo babukoresheje nabi bibangamira abandi n'iterambere rusange kuko akenshi ababigaragaramo usanga batitabira ibikorwa rusange by'iterambere.
Mu gihe gishize mu Karere ka Nyamasheke hahagaritswe insengero 490 zagaragaje kutuzuza ibisabwa n'amabwiriza agenga insengero.
Mayor Mupenzi yavuze ko hagiye kurebwa niba hari izamaze kuzuza ibisabwa kugira ngo zibashe gukomorerwa, asaba abaturage kuba bifashisha izihari zujuje ibisabwa.
Itegeko N°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n'imikorere by'imiryango ishingiye ku myemerere ivuga ko Umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya, mu mikorere, imigenzo n’inyigisho byabyo, bibujijwe kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda, amahoro n’umutekano bya rubanda, ituze n’ubuzima byabo, umuco mbonezabupfura, imyitwarire myiza, ubwigenge n’uburenganzira shingiro by’abandi.
Ingingo ya 230 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by'ubutegetsi cyangwa ibyemezo by'urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.
lyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).
TANGA IGITECYEREZO