Kigali

Drama T yagarutse i Kigali yitabiriye igitaramo cya Davis D

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2024 22:09
0


Umuhanzi Drama T uri mu bagezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo 'Kosho', yagarutse i Kigali yitabiriye igitaramo cya Davis D.



Uyu musore yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, yakirwa n'abakobwa bo muri Kigali Protocol.

Yaherukaga i Kigali mu Cyumweru gishize ubwo yaririmbaga muri kamwe mu tubyiniro, ndetse kuva mu 2023 yakunze kugenderera u Rwanda.

Uyu musore yari yabanje kugorwa no kubona indege, kuko ubwo hari ageze ku kibuga cy'indege cya Tanzania, yagowe no kuhava bituma amasaha yo kugera i Kigali yigizwa imbere.

Drama T ari ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba mu gitaramo Davis D azizihirizamo imyaka 10 ishize ari mu muziki yise 'Shine Boy Fest".

Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali, kandi kizaririmbamo n'abandi bahanzi barimo nka Alyn Sano, Platini P, Dany Nanone, Lisaa, Melissa, Nel Ngabo, Bushali n'abandi.

Drama ni umwe mu babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ' 'BantuBwoy Entertainment' y'umunyabigwi mu muziki w'u Burundi, Big Fizzo.

Ku wa 17 Nyakanga 2022, yatangaje isohoka rya Extended Play (EP) ye ya mbere yise "Revolution Rose" iriho indirimbo zirindwi (7) nka 'Sawa', 'Math', 'Your Man', 'Ambulance', 'Itunda' yakoranye na Big Fizzo, 'Uh Lala' ndetse na Ye Sir'.

Davis D ugiye gukora iki gitaramo, avuga ko muri iki gihe anahugiye mu gutegura indirimbo nshya zizaba zigize Album ye nshya. Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo nyinshi kandi ‘ziryohe amatwi’. Yaherukaga gusohora Album yise ‘Afro Killer’ yariho indirimbo zakunzwe cyane.

Mu bindi bikorwa ari gukora muri iki gihe, harimo no kwitegura gushyira hanze udukingirizo twamwitwiriwe aho azakorana n’umuryango Syber Rwanda.

Davis D mu mvugo ye aherekeresha amazina ye kuvuga ko ari ‘umwana w’abakobwa’. Inyandiko zimuvugaho, zigaragaza ko yavutse ku wa 23 Werurwe 1993, aho yavukiye mu Karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.


Ku kibuga cy'indege, Drama T yakiriwe n'abakobwa bo muri Kigali Protocol 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND