Kigali

Ibyo kwirinda igihe ukunze kubabara umugongo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2024 17:07
0


Kubabara umugongo bya hato na hato bikunda kuba ku bantu batari bake kuko abaganga bemeza ko 80% by’abatuye Isi bakunda guhura n’iki kibazo umunsi ku munsi.



Ahanini rero usanga ikibazo cyo kubabara umugongo ngo giterwa n’uburyo abantu bawukoresha ariko mu buryo bunyuranije n’amategeko ari nabyo bibatera kubabara bya buri kanya.

Ese ni iki wakorera umugongo wawe ukawurinda kubabara?

Bimwe mu byo abahanga bemeza ko bitera umugongo kubabara bityo bikaba bikwiye kwirindwa na buri wese harimo ibi bikurikira:

1. Kwirinda kwicara ugonze umugongo

Abantu benshi bakunda kumara amasaha menshi cyane bicaye imbere ya za mudasobwa, ibintu bituma rimwe na rimwe bashobora kwicara nabi kubera umwanya munini baba bicaye ari nabyo bituma bagonda umugongo bityo bikabaviramo ububabare bukabije. 

Mu rwego rwo kwirinda ubwo bubabare rero ni byiza kwicara umugongo wemye neza mu gihe udafite ubundi buryo bwo guhaguruka, ibyo bizakurinda bwa bubabare bw’umugongo.

2. Kwirinda gusobekeranya amaguru

Mu gihe cyose wicaye kandi ukumva ubabara umugongo, si byiza kwicara usobekeranije amaguru kuko nubwo bibuza amaraso gutembera neza mu mubiri ariko binatuma ububabare bw’umugongo bwiyongera bityo urutirigongo rukagenda rwangirika buhoro buhoro bikanatuma mu gihe ugenda wumva ubabara cyane. 

Kugira ngo wirinde izi ngaruka rero, mu gihe wicaye gerageza gutandukanya amaguru cyane bizagufasha kwicara umugongo wemye bityo bikurinde ububabare bwa wa mugongo.

3. Kwirinda gutoragura ikintu amaguru afatanye

Mu gihe hari ikintu ushaka gutora hasi si byiza na gato kugitora wegeranije amaguru kuko byangiza cyane urutitigongo, niba ushaka guca bugufi gerageza utandukanye amaguru cyangwa se ubanze upfukame ubundi uhine umugongo aho kugira ngo ubikore uhagaze andi wegeranije amaguru.

4. Kwirinda guterura ibintu biremereye cyane

Si byiza guterura ibintu biremereye kuko ubusanzwe byangiza urutirigongo ari nabyo bikuviramo ububabare bukabije, mu gihe utabasha guterura ikintu kiremereye wenyine, saba ubufasha ku bandi bantu niba byanze ugerageze guterura ariko amaguru atandukanye.

5. Kwirinda guhagarika siporo

Abantu benshi bibwira ko bakwiye guhagarika imyitozo ngororangingo mu gihe cyose bumva bababara umugongo ariko burya si byo kuko iyo uyihagaritse ububabare bw’umugongo buriyongera.

Ni byiza rero gukomeze gukora imyitozo ngororangingo kuko abahanga bavuga ko uburyo bwiza bwo kwirinda umugongo ari ukuwunyeganyeza buhoro buhoro. Ibi byose nubikurikiza, umugongo uzabigushimira, ukwiture kutakurya ibihe byose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND