Kigali

Iby'umubano we na Davis D, inzozi zo gutwara Grammy Awards n'umwihariko we! Melissa yabivuye imuzi- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2024 19:37
0


Yitwa Nyarwanya Melissa ariko yahisemo gukoresha izina rya Melissa mu muziki. Birashoboka cyane ko wamwumvise binyuze mu ndirimbo 'My Dreams' yakoranye na Davis D, ntabwo wibeshye kuko niko bimeze! Ni umukobwa watangiriye urugendo rw'umuziki mu buryo bumeze nko kugerageza, ariko kandi yabishobojwe n'uko Producer Muriro yamubaye hafi.



Iriya ndirimbo yakoranye na Davis D yatumbagije izina rye, ndetse irarebwa mu buryo budasanzwe, binatuma yisanga mu itangazamakuru ari kumwe na Davis D basobanura imvano y'iyi ndirimbo. 

Nyuma y'iriya ndirimbo, uyu mukobwa yasohoye indirimbo ebyiri zirimo 'Trust' imaze amezi arindwi igiye hanze ndetse na 'Uyu' imaze amezi atandatu igiye hanze.

Ni indirimbo zitagize ubukana nk'uko 'My Dreams' yakiriwe! Iyo muganira akubwira ko hari izi ndirimbo yari yarakoze mbere y'uko akorana na Davis D 'ariko iriya niyo yamfunguriye inzira'.

Yumvikanisha ko gukorana na Davis D byagizwemo uruhare n'uyu muhanzi kuko 'yashakaga umuhanzi muto bakorana'.

Melissa avuga ko ubwo yitabaga telefone ya Davis D amubwira ko ashaka kumwifashisha mu ndirimbo 'byaratunguye' ndetse 'ntekereza ko ari ukumbeshya'.

Iyi ndirimbo bitewe n'uko bashakaga kuyishyira mu ndimi zirenze Ikinyarwanda, yifashishije  abarimo umunyarwenya Michael Sengazi mu kuyandika.

Davis D yanshyize ku rwego rw'umuziki ntigeze ntekereza

Mu kiganiro na InyaRwanda, Melissa yavuze ko yatunguwe no gukorana indirimbo na Davis D kuko 'ntabwo byigeze bibaho ko umuntu aza mu gahita mumenya'. 

Yasobanuye ko iriya ndirimbo yahinduye ibintu byinshi byiza 'kandi byampaye gufunguka cyane mu muziki kuko ni ibintu nifuzaga gukora mu buryo bwagutse nka 'Business'.

Asobanura ko ari igihe cyari kigeze cyagejeje ku kuba yarabashije gukorana indirimbo na Davis D.

Ashingira mu kuba buri gihe iyo yabaga ari muri 'studio' 'hakaza umusitari narasohokaga na Davis rero aje nawe naragiye ntabwo nari kuhaguma, namuhaye umwanya, rero gutyo niko twahuye, rero byarikoze rwose, ni n'ubwa mbere twari duhaye'.

Uyu mukobwa yavuze ko gukorana indirimbo na Davis D byatumye amenyera kuririmbira muri 'studio' harimo n'abandi bantu, kandi yamenye kubaha igihe kuko 'natangiye umuziki ari ibintu biri aho, atari ibintu nafata nk'aho ari 'Business'.

Melissa asobanura ko kwinjira mu muziki byaturutse kuri Producer Muriro bahuye mu 20220, amuyobora mu nzira yashakaga kwisangamo kugeza n'ubu.

Ati "Nakoraga umuziki kubera ko Muriro(Producer) yansunikaga, ubwo rero mba ndabihagaritse ndavuga nti reka mbanze nsoze amasomo yanjye nzabikora nyuma, nkajya njyayo nyuma rero nibwo nahuye na Davis D, hanyuma tubona iriya ndirimbo."

Melissa avuga ko mu mashuri yisumbuye yize Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi, kandi ko kwisanga mu muziki 'si ibintu nari naratekereje ku buryo navamo umuhanzi ukomeye kuko numvaga nshaka kwiririmbira ibintu bisanzwe bikarangira.

Uyu mukobwa asobanura ko gutangira umuziki nta mbogamizi yahuye neza ahanini biturutse mu kuba 'narahuye n'abantu bafite umutima mwiza'.

Arangamiye gukora umuziki wamugeza kuri 'Grammy Awards'

Uyu mukobwa yavuze ko gutangira umuziki agakorana indirimbo na Davis D, ndetse ikarebwa inshuro Miliyoni imwe mu gihe gito, byamuhaye ishusho y'uko ibyo yinjiye bishoboka.

Akavuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kwibona ku rutonde rw''abazahatanira Grammy Awards'. Ati "Melissa uri ahantu hose, kandi ku rwego mpuzamahanga."

Byansabye kuguza amafaranga kugirango mbashe gukora indirimbo ya Kabiri. Yavuze ko nyuma y'indirimbo yakoranye na Davis D, yatekereje gukora indirimbo ye bwite yise 'Uyu', ariko yazitiwe cyane n'ikorwa ry'amashusho kuko byamusabye kwiyambaza inshuti kugirango abone amafaranga.

Melissa avuga ko yafashe ideni, ndetse yagujije amafaranga umunyeshuri 'ndetse nashyizeho n'ayanjye byanga kuzura'.

Ntavuga neza amafaranga byamutwaye kugirango abashe gukora iyi ndirimbo kandi 'nabashije kwishyura abantu bose'. Avuga ko ikorwa ry'indirimbo 'Uyu' ryamutwaye amafaranga ari hagati ya Miliyoni 3 Frw na Miliyoni 4 Frw.

Ikorwa ry'iyi ndirimbo naryo avuga ko ritamworohereye, kuko aho bari gukorera amashusho ku nshuro ya mbere bahageze basanga nyiri nzu ntabwo ahari 'arabyanga'.


Melissa yatangaje ko gukorana indirimbo na Davis D byafunguye inzira z’umuziki we



Melissa yasobanuye ko gutangira mu muziki meza, byatumye adatagira birantege agitangira umuziki 

Melissa ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo cya Davis D kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI MELISSA

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY DREAMS’ YA MELISSA NA DAVIS D

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UYU’ YA MELISSA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND