Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa kabiri wa shampiyona ifata umwanya wa gatandatu..
Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo
2024, ikipe ya APR FC yakiriye Bugesera FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa
Kabiri wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.
Ni umukino
warangiye ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego bibiri ku busa mu mukino
w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona ihita yuzuza amanota 14, ijya ku
mwanya wa gatandatu.
Ikipr ya Bugesera
yo gutakaza uiyu mukino, yagumanye amanota umunani n’umwanya wa 13
Uko umukino uri kugenda umunota ku munota
90+9' Tuyisenge Arsene na Niyibizi Ramadhan bari bazamukanye umupira imbere y'izamu rya Bugesera ariko Ciza aratabara umupira arawugarura.
90+6' Mugiraneza Frodouard yari arekuye urutambi mu izamu rya Bugesera FC, umupira unyura hejuru y'izamu gato.
90+5' Godwin Odobo yari ateye icyokere imbere y'izamu rya Bugesera, ariko umupira ujya muri koruneli itagize icyo imarira APR FC.
90+4' abakinnyi ba Bugesera FC bakomeje kwataka izamu rya APR FC, bareba ko babona igitego cy'impozamarira bakagabanya umwenda w'ibitego.
90+1' Ndayishimiye DieuDonne yari azamuye umupiura imbere y'izamu rya Bugesera, ariko Arakaza Marc Arthur Umupira awukuramo nta kibazo afite.
90' Iminota 90 irangiye APR FC ifite ibitego bibiri ku busa bwa Bugesera, hongerwaho iminota 10.
88' Abaganga bari bamaze umwanya munini bavura Aliou Souane wari ugonganye na Djodjo Nkombe.
83' Abakunzi ba APR FC batangiye kwizera intsionzi nyuma y'uko ubu ikipe yabo iboboye n'ibitego bibiri ku busa bwa Bugesera FC.
78' Niyibizi Ramadhan ateye neza penaliti ya APR FC maze atsindira APR FC Igitego cya kabiri
78' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooo!
77' Penaliti ya APR FC nyuma y'ikosa umuzamu wa Bugesera Arakaza Marc Arthur akoreye Niyibizi Ramadhan.
74' Bugesera ikoze impinduka maze Isingizwe Rodrigue ava mu kibuga, hajyamo Niyomukiza Faustin
74' Niyomugabo Claude yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Bugesera, ariko ibintu bipfiriye kwa Tuyisenge Arserne wasubuje umupira inyuma, usubiye kwa Niyibizi Ramadhan umupiraawutera hanze.
72' Arsene Tuyisenge arase igitego gikomeye cyane imbere y'izamu rya Bugesera FC, umupiraawutera hejuru kandi yari wenyine.
70' Ikipe ya APR FC ikoze impinduka n'uko mamadou Sy na Mugisha Gilberta bava mu kibuga, basimburwa na Tuyisenge Arsene na Nwobodo Johnson Chediebere
67' Abba Umar yari ashatse gutungura umuzamu wa APR FC, umusifuzi avuga ko yaraririye.
67' Kufura ya APR FC mu kibuga hagati nyuma y'ikosa rikorewe Niyibizi Ramadhan, abakinnyi ba APR barayihererekanyije, aba Bugesera umupira barawisubiza.
65' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe Ramadhan. Kufura ikomeye itewe na Niyibizi Ramadhan, umuzamu wa Bugesera Arakaza Marc Arthur umupira awukuyemo neza cyane.
64' Bugesera ikoze impinduka maze Bizimana Yanick aha umwanya Nyarugabo Moise
62' Niyibizi Ramadhan yari amaze gutsinda igitego cya kabiri, ariko yari yaraririye.
61, koruneli eshatu umufuririzo za APR FC ntacyo ziyimariye, Niyibizi Ramadhan yari ateye ishoti ariko umupira ujya ku ruhande.
60' Ikipe ya APR FC ikoze impinduka maze Tjhadeo Luanga ajya mu kubuga, asimbura Mahamadou Lamine Bah.
59' Abakinnyi ba Bugesera bakomeje kugerageza gukinira mui kibuga hagati, bareba uko bakwinjira bakishyura igitego batsinzwe mu gice cya mbere.
56' Umuza,u Arakaza Marc Arthur wari usimbuye mfashingabo Didier nawe yari agonganye na NNiyigena Clement ariko imana ikinga ukuboko.
54' Koruneli ya APR FC nyuma y'umupira wari uzamukane na Kagege. Koruneli yatewe neza ariko umutwe wari utewe na Mamadou SY, Ciza Pacifique umupira awugarurira ku murongo.
53' Mugisha Gilbert yari azamukanye umupira enyine imbere y'izamu rya Bugesera, abura uwo aha umupira maze Dukundane Pacifique umupira arawurenza.
51' Umuzamu Mfashingabo Didier avuye mu kibuga, asimburwa na Arakaza Marc Arthur
50' Umuzamu wa Bugesera FC Mfashingabo Didier arahagurutse, ariko biragaragara ko yababaye cyane.
48' Abaganga ba Bugesera bafatanyije n'aba APR FC bakomeje kwita ku muzamu wa Bugesera Mfashingabo Didier ushobora kuba yakomeretse cyane, umuzamu wa kabiri arakaza Marc Arthur wa Bugesera yatangiye kwishyushya.
47' Umuzamu wa Bugesera Mfashingabo Didier aryamye hasi nyuma yo kugongana na Rutahizamu wa APR FC Mamadou Sy.
45' igice cya kabiri gitangiranye impinduka ku ruhande rwa Bugesera FC, Kaneza Augustin Abba Umar asimbura Kaneza Augustin.
Mahamadou lamine Bah niwe watsinze igitego ikipe ya APR FC yabonye mu gice cya mbere
igice cya mbere kirangiye APR FC iyoboye umukino ku gitego kimwe ku busa bwa Bugesera FC
45+1' Ciza Jean Paul ategeye Mamadou SY mu rubuga rw'amahina, ariko umusifuzi avuga ko nta penaliti yabaye, igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Bugesera FC
45' Iminota 45 irarangiye hongeweho iminota ine ngo igice cya mbere kirangire
43' Byiringiro Jean gilbert yari akinanye neza na Souane, ariko ahaye umupira lamine Bah umupira awutera hejuru cyane.
41' abakinnyi ba Bugesera FC nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere kandi bari bagerageje gukina neza. batangiye kwataka bikomeye ikipe ya APR FC
38' Ikipe ya APR FC ifunguye amazamu nyuma y'igitego gitsinzwe na Mahamadou Lamine Bah, nyuma y'uko umuzamu wa Bugesera FC Mfashingabo Didier yari akumbagaye akananirwa gukuramo umupira.
38' Goooooooooooooooooooooooooooo! Lamine Bah
37, Umuzamu wa Bugesera FC Mfashingabo Didier, akoze akazi gakomeye cyane, nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye yari atewe na Niyibizi Ramadhan.
36' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe Byiringiro Gilbert, ariko umupira ntacyo ubyaye ku ikipe ya APR FC.
33' Koruneli ya APR FC itewe na Byiringiro Gilbert, umupira umuzamu wa bugesera awusubiza muri koruneli, iyo koruneli yatewe neza na Dushimirimana Olivier ariko umupira, Mugisha Gilbert awutera ku ruhande.
32' Kufura ikomeye ya Bugesera nyuma y'ikosa rikomeye Lamine Bah akoreye Gakwaya leonald, Gakwaya kufura arayitereye, ariko Niyigena Clement aratabara umupira awukuramo akiza izamu.
30' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Gakwaya yari akoreye Mugisha Gilbert. kufuraitewe na Niyomugabo Claude ariko abasore ba bugesera baratabara.
28' Ikipe ya APR FC irase igitego gikomeye cyane, nyuma y'uko Mamadou SY yari abonye uburyo bwo gushota, maze ashota nabi, umupira usanze Niyibizi Ramadhan, umupira awutera hejuru.
26' Kufura ya APR nyuma y'ikosa rikorewe Lamine Bah, Kufura itewe na Niyibizi Ramadhan ariko ba myugariro ba Bugesera FC umupira bawukramo.
24' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe Mugisha Gilbert. Kufura itewe na kapiteni Niyomugabo claude n'uko Mamadou Sy ateye ishoti, umuzamu Mfashingabo Didier umupira arawufata.
22' Aliou Souane yari akinanyue nerza na Byiringiro Gilbert, ariko Gilbert ashatse kuzamura umupira ashakisha bagenzi be, umupira awuta hejuru kure y'izamu.
20' Koruneli ya APR FC yari itewe na Byiringiro Gilbert, Niyibizi Ramadhan ateye umutwe umupira urarenga.
18' Koruneli ya APR FC nyuma y'umupira Dushimirimana Olivier yari azamuye, umuzamu w'ikipe ya Bugesera Mfashingabo Dibier arawurenza, ariko koruneli ntacyo yamariye ikipe ya APR FC.
15' Iracyadukunda eric yari afashe icyemezo azamukana umupira imbere y'izamu rya APR FC, ariko Byiringiro Jean Gilbert, amubuza uburyo bwo kuzamura umupira, awusubiza inyuma ntiwagira icyo umarira Bugesera.
14' Mahamadou Lamine Bah yari aryamye hasi ntawumukozeho, ariko ahise ahaguruka.
11' Umukino ukomeje gukinwa amakipe yombi yatakana, ariko imvura yatangiye kugwa kuri Kigali Pele Stadium, ariko ntabwo ari imvura nyinshi yo guhagarika umukino.
8' Bugesera FC irase igitego gikomeye cyane nyuma y'amakosa yari akozwe na myugariro Alioune Souane, DjoDjo Nkombe yari asigaranye n'umuzamu Pavelh Nzila , ariko umupira awutera ku ruhande.
6' DjoDjo Nkombe wa Bugesera yari agerageje gutungura umuzamu wa APR FC Pavelh Ndzila, ariko umupira unyura hejuru y'izamu.
4' Ikipe ya APR FC itangiranye imbaraga zidasanzwe aho isaha ku isaha iri kwisirisimba imbere y'izamu rya Bugesera, ndetse binagaragara ko abakinnyi bayi bari guhuza kandi bafite ikizere cyo gutsinda umukino.
2' Koruneli ya APR FC itewe na Byiringiro Jean Gilbert, umupira ugiye ku ruhande nyuma y'umutwe wa Alioune Souane
1' Ikipea ya Bugesera nayo yari yokeje igitutu izamu rya APR, Bizimana Yanick ateye umupira Ujya ku ruhande.
1' Ikipe ya APR FC itangiranye imbaraga zidasanzwe, Mugiraneza Frodouard akinanye neza na Mugisha Gilbert, umupira Mugisha awuteye ku ruhande rw'izamu ririnzwe na Mfashingabo Didier
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Bugesera ni Mfashingabo Didier, Isingizwe Rodrigue, Iracyadukunda Eric, Hirwa J de Dieu, Ciza Jean Paul, Karangwa Augustin, Dukundane Pacifique, Gakwaya Leonald, Ssentongo Faruck, DjoDjo Nkombe na Bizimana Yanick.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Pahelh Ndzila, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert, Souane Aliou, Mugiraneza Frodouard, Dushimirimana Olivier, Mahamadou Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy
Ni umukino utarakiniwe igihe kubera ko ubwo Shampiyona y’u Rwanda yakinwaga ku munsi wa Kabiri, APR FC ntabwo yabonekaga neza, kuko yari ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Champions League, ariko kugeza ubu ikaba yaramaze gusezererwa na Pylamid yo mu gihugu cya Misiri.
Ni umukino amakipe yombi agiye gukina ashaka intsinzi kugira ngo arebe uko yajya mu myanya y’imbere. Mbere y’uko aya makipe atangira gukina, ikipe ya Bugesera iri ku mwanya wa 13 n’amanota 8, mu gihe imaze gukina imikino 9. Ikipe ya APR FC yo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 11 mu gihe imaze gukina imikino itandatu.
Ikipe ya APR FC igiye gucakirana na Bugesera FC ihagaze neza mu bakinnyi bayo, kuko umukino baheruka gukina batsinze ikipe ya Muhazi United igitego kimwe ku busa. Ikipe ya Bugesera FC yo umukino iheruka gukina muri shampiyona, yatsinzwe na Vision FC ibitego 2-1.
Abakinnyi ba APR FC ubwo bari bari kwishyusha mbere yo gutangira umukino
Niyigena Clement myugariro ukomeye wa APR FC yamaze kugera kuri Kugali pele Stadium
Mugiraneza Frodouard uherutse kurokora ikipe ya APR FC yamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium
Abakinnyi ba APR FC bamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium aho bagiye gucakirana na Bugesera FC
Abanya Bugesera nabo bamanutse bafunze bukwasi
TANGA IGITECYEREZO