Umuraperi P.Diddy umaze kwangirwa kuburana afunguye inshuro 3 ndetse urukiko rukanga ingwate ya miliyoni 50$, ubu arigukora ibishoboka byose ngo arekurwe kugeza naho yitabaje ibyabaye kuri Donald Trump mu 2020 ubwo yarakurikiranywe n'ubushinjacyaha.
Umuraperi akaba n'umunyemari Sean Combs uzwi nka P.Diddy, ufunzwe akurikiranweho ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo gitsina, akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo aburane ari hanze, aho yanitabaje urubanza rwa Donald Trunp mu 2020.
Inshuro nyinshi abanyamategeko ba Diddy bagerageje ibishoboka byose kugira ngo aburane ari hanze, ariko Urukiko rukabyanga ruvuga ko ashobora kubangamira abatangabuhanya.
Kuri iyi nshuro umunyamategeko wa Diddy yongeye gushyikiriza dosiye urukiko abibutsa ko izo mpungenge bafite ntashingiro zifite abaha urugero rw’urubanza rwa Donald Trump.
Dosiye The Mirror yaboneye kopi, bavuga ko mu 2020 Trump yashinjwe kugira uruhare mu myigaragambyo yabaye muri Mutarama kuri Kapitole igamije kuburizamo gahunda yo kwemeza ko Biden ari we Perezida wa USA.
Bavuga ko mu rubanza icyo gihe Trump yahuye n’abatangabuhamya ariko bagahura hari abanyamategeko, bityo ko na Diddy ahuye nabo mu gihe haba hari abanyamategeko ntategeko baba bishe.
Aba banyamategeko bemeza ko Diddy akwiye kurekurwa hashingiwe kuri iyo ngingo bakemeza ko atabangamira abatangabuhamya cyane ko na Trump byabayeho.
Icyakora bavuga ko aramutse afunguwe urukiko rukaba rwakemeza ko atemewe guhura n’abatangabuhamya, nabyo ntacyo byaba bitwaye. Biteganijwe ko urubanza rwe ruzatangira tariki 05 Mata 2025, bivuze ko akomeje kwangirwa kurekurwa yazageza kiriya gihe agifungiye muri gereza ya New York.
TANGA IGITECYEREZO