Umunya-Tanzania Dr Faustine Engelbert Ndugulile wari uherutse gutorerwa kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima muri Afurika, yitabye Imana kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2024.
Dr Faustine Ndugulile
wari ufite imyaka 55, yaguye mu Buhinde azize uburwayi. Perezida w’Inteko Ishinga
Amategeko ya Tanzania, Dr Tulia Ackson, yasobanuye ko Dr Ndugulile yapfiriye mu
Buhinde, aho yari yaragiye kwivuza, avuga ko andi makuru aza kuyatangaza nyuma.
Yari
aherutse gutorerwa kuba Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w’Abibumbye
ryita ku Buzima muri Afurika, OMS. Ni umwanya Dr Faustine
Engelbert Ndugulile yatorewe ku wa 27 Kanama 2024, mu matora yabereye muri
Congo Brazzaville. Yagombaga gusimbura Dr Matshidiso Moeti wari umaze imyaka
icumi kuri ubu buyobozi.
Uyu mwanya kandi
wahatanirwaga n’abandi bakandida bo mu bihugu bya Senegal, u Rwanda na Niger.
Dr Ndugulile wari usanzwe
ari Umudepite uhagarariye agace ka Kigamboni mu gihugu cye cya Tanzania,
yatorewe mu nama ya mirongo irindwi na kane ya komite ya OMS muri Afurika,
yabereye i Brazaville muri Congo.
Mu ijambo rye akimara
gutorerwa uyu mwanya, Dr Ndugulile yumvikanishije ko afite ubushake bwo guteza
imbere ubuzima bw'abaturage, aho yagize ati: "Nishimiye cyane kandi
nshishijwe bugufi no kuba natorewe kuba umuyobozi wa OMS muri Afurika."
Yashimiye ibihugu bigize
uyu muryango muri Afurika ku bw'icyizere bamugiriye, asezeranya ubufatanye
bwiza, ndetse ashimangira ko yizera ko bose nibafatanyiriza hamwe bazubaka
Afurika ifite ubuzima buzira umuze.
Dr Ndugulile wamenyekanye cyane mu rwego rw'ubuzima, yabonye izuba ku ya 31 Werurwe 1969, avukira mu
mujyi wa Mbulu, Manyara mu gihugu cya Tanzania.
Yize muri kaminuza ya Dar
es Salaam, aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga mu 1997, nyuma mu 2001 ahabwa
iya 'Master of Medecine,' zombi zishingiye ku mwuga we w'ubuvuzi ndetse
n'ibijyanye na politiki.
Mu 2010 nabwo, yakuye
impamyabumenyi ya 'Master's' mu by'ubuvuzi muri kaminuza ya Western Cape
iherereye muri Afurika y'epfo.
Yabaye umuyobozi mu nzego
zitandukanye zirimo iza guverinoma, haba mu Nteko ishinga amategeko, ndetse
n'izo ku rwego mpuzamahanga. Aha hose, yagiye agaragaza ubwitange mu gucunga
neza gahunda z'ubuzima no guteza imbere politiki mu gihugu akomokamo ndetse no
mu Karere muri rusange.
Dr Ndugulile yabaye
Minisitiri wungirije w'ubuzima, iterambere ry'umuryango, uburinganire, abakuze
n'abana kuva mu Kwakira 2017 kugeza muri Gicurasi 2020.
Nyuma y'amatora rusange
yabaye mu 2020 muri Tanzania, ku ya 5 Ukuboza 2020, Perezida Magufuri yamugize
Minisitiri w'Itumanaho n'Ikoranabuhanga wa mbere w'iyo Minisiteri yari ishinzwe
vuba.
Mu gihe yamaze mu nzego
z'ubuyobozi, yagiye ahagararira Tanzania mu mahuriro mpuzamahanga menshi
akomeye, arimo inteko rusange y'umuryango w'abibumbye ndetse n'izindi nteko
zitandukanye ziga ku birebana n'ubuzima ku isi.
Byari biteganyijwe ko Dr
Ndugulile wari watorewe kuba Umuyobozi Mukuru mushya wa OMS Afrique yari kuzatangira inshingano
muri Gashyantare 2025, nyuma yo kwemezwa n’inama y’ubutegetsi izateranira i
Genève mu Busuwisi. Yari agiye gusimbura Dr. Matshidiso Moeti wo muri Botswana.
Dr Ndugulile yitabye Imana mbere y'uko atangira manda ye y'imyaka itanu yo kuyobora OMS muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO