Umuraperi Kenny Rulisa uzwi nka Kenny K-Shot yatangaje ko yifashishije abahanzi 7 kuri Album ye nshya yise “Intare 2” mu rwego rwo gushimangira uburyo atigeze acika intege mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.
Kuva muri Nyakanga 2024, uyu muhanzi
yabwiye abakunzi b’umuziki n’abafana muri rusange, ko ageze kure itegurwa rya
Album ye. Ndetse, ku wa 19 Ukwakira 2024, yahuriye ku rubyiniro na Ruti Joel i
Rubavu mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival mu rwego rwo guteguza iyi
Album.
Ni Album avuga ko yihariye, kuko
amaze igihe kinini ari kuyikoraho. Niyo Album ya mbere abashije gukora, kuko
amaze imyaka irindwi asohora ‘Ep’ gusa.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny K Shot yavuze ko Album ye iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barindwi cyane cyane ab’inshuti ze.
Harimo nka Pro Zed, Bruce the 1st, Kivumbi
King, Xeventeen, Lov3rboy, Arnaud Gay ndetse na The DiceKid. Ati “Nibo bahanzi
nashatse ko bajyaho gusa.”
Yasobanuye ko Album ye yayise ‘Intare
2’ nk’ikimenyetso cy’imbaraga ‘ubudahangarwa no kudacika intege’ mu rugendo rwe
rw’ubuzima. Ati “Intare ni njyewe mu Isi yanjye.”
Kenny K Shot yasobanuye ko uko
yiyumva ari nabyo yifuriza urubyiruko bagenzi be. Ati “Nkaba nifuza ko n’urubyiruko
‘Generation Inkurikiye’ rwabyiruka ruri intare.”
Yaherukaga gusohora Intare 1 yari ‘Mixtape’
yariho indirimbo 10. Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko wagaragaye mu bitaramo
binyuranye, kuva mu 2017 yasohoye Ep ziriho indirimbo zakunzwe.
Mu 2017 ubwo yasohoraga EP ye ya
mbere, ni nabwo yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu
n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) muri Lycée de Kigali.
Yibanda cyane ku njyana ya Drill Music
na Trap. Ni mu gihe mu miririmbire ye yibanda cyane mu rurimi rw’Icyongereza
ndetse n’Ikinyarwanda.
Ariko kandi asanzwe afite ku isoko Album ya mbere yise ‘Superman’ iriho indirimbo nka “Darling” yakoranye na Maestroboomin & Trizzie, “Come Closer”, “Lowkey” yakoranye na Nikita Heaven, “You’ll be Fine” ye na Juno Kizigenza, “SUPERMAN”, “Chap Chap” yakoranye na Kivumbi King, “Contract” ye na Nillan na “Like U” ye na Logan Joe. Kenny K-Shot yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ‘Intare’ yumvikanisha kudacika intege mu rugendo rwe rw’umuziki
Kenny K-Shot yavuze ko yifashishije
abahanzi 7 kuri Album ye nshya
Kenny K-Shot avuga ko iyi Album ye izajya hanze, ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024
TANGA IGITECYEREZO