RFL
Kigali

Imitekerereze ya Kenny-K Shot yatumye yitirira Album ye ‘Intare 2’ ayihurizaho abahanzi 7

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2024 12:19
0


Umuraperi Kenny Rulisa uzwi nka Kenny K-Shot yatangaje ko yifashishije abahanzi 7 kuri Album ye nshya yise “Intare 2” mu rwego rwo gushimangira uburyo atigeze acika intege mu rugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.



Kuva muri Nyakanga 2024, uyu muhanzi yabwiye abakunzi b’umuziki n’abafana muri rusange, ko ageze kure itegurwa rya Album ye. Ndetse, ku wa 19 Ukwakira 2024, yahuriye ku rubyiniro na Ruti Joel i Rubavu mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival mu rwego rwo guteguza iyi Album.

Ni Album avuga ko yihariye, kuko amaze igihe kinini ari kuyikoraho. Niyo Album ya mbere abashije gukora, kuko amaze imyaka irindwi asohora ‘Ep’ gusa.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kenny K Shot yavuze ko Album ye iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barindwi cyane cyane ab’inshuti ze.

Harimo nka Pro Zed, Bruce the 1st, Kivumbi King, Xeventeen, Lov3rboy, Arnaud Gay ndetse na The DiceKid. Ati “Nibo bahanzi nashatse ko bajyaho gusa.”

Yasobanuye ko Album ye yayise ‘Intare 2’ nk’ikimenyetso cy’imbaraga ‘ubudahangarwa no kudacika intege’ mu rugendo rwe rw’ubuzima. Ati “Intare ni njyewe mu Isi yanjye.”

Kenny K Shot yasobanuye ko uko yiyumva ari nabyo yifuriza urubyiruko bagenzi be. Ati “Nkaba nifuza ko n’urubyiruko ‘Generation Inkurikiye’ rwabyiruka ruri intare.”

Yaherukaga gusohora Intare 1 yari ‘Mixtape’ yariho indirimbo 10. Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko wagaragaye mu bitaramo binyuranye, kuva mu 2017 yasohoye Ep ziriho indirimbo zakunzwe.

Mu 2017 ubwo yasohoraga EP ye ya mbere, ni nabwo yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG) muri Lycée de Kigali.

Yibanda cyane ku njyana ya Drill Music na Trap. Ni mu gihe mu miririmbire ye yibanda cyane mu rurimi rw’Icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.

Ariko kandi asanzwe afite ku isoko Album ya mbere yise ‘Superman’ iriho indirimbo nka “Darling” yakoranye na Maestroboomin & Trizzie, “Come Closer”, “Lowkey” yakoranye na Nikita Heaven, “You’ll be Fine” ye na Juno Kizigenza, “SUPERMAN”, “Chap Chap” yakoranye na Kivumbi King, “Contract” ye na Nillan na “Like U” ye na Logan Joe. Kenny K-Shot yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ‘Intare’ yumvikanisha kudacika intege mu rugendo rwe rw’umuziki

 

Kenny K-Shot yavuze ko yifashishije abahanzi 7 kuri Album ye nshya

Kenny K-Shot avuga ko iyi Album ye izajya hanze, ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YA MBERE YA KENNY K-SHOT

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND