RFL
Kigali

Police FC yaguye miswi na Gorilla FC yongera kwibazwaho

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/10/2024 18:01
0


Police FC yanganyije na Gorilla FC ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 nuko benshi bongera kwibaza impamvu idatsinda kandi ifite abakinnyi bakomeye.



Police FC yari yakiriye Gorilla FC mu mukino w'u munsi wa Gatandatu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 Rwanda Premier League.

Ni umukino amakipe yombi yari yitezweho kuryoshya umukino kuko ari mu makipe afite intangiriro nziza za shampiyona ya 2024-25. Mbere y'uko umukino utangira Police FC yari iya mbere n'amanota 11 naho Gorilla FC ari iya Gatatu n'amanota 10.

Ni umukino watangiye Police FC iri kwatakana imbaraga zidasanzwe binyuze kuri rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Ani Elijah na Hakizimana Muhadjir ariko ba myugariro ba Gorilla bahagarara neza.

Ku munota wa Munani Police FC yazamukanye umupira ku ruhande rwa Didier Mugisha nuko Rutanga Eric bahoze bakinana amukorera ikosa ryabyaye kufura yatewe na Ishimwe Christian birangira Gorilla ikijije izamu.

Ku munota wa 35 Gorilla FC yazamukanye umupira nuko myugariro wa Police FC Issah Yakubu umupira awugaruza intoki ariko umusifuzi yemeza ko nta Penaliti yakozwe.

Ku munota wa 40 Hakizimana Muhadjir wa Police FC yateye koroneri, yizengurukije imbere y'izamu rya Gorilla FC habura umukinnyi usunikira umupira mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye nta kipe irabona igitego nuko amakipe yombi ajya kuruhuka akubita agatoki ku kandi yiyemeje gushaka igitego mu gice cya kabiri.

Igice cya kabiri cyagarutse Gorilla iri kwatakana imbaraga zidasanzwe kuko ku munota wa 46 na 53 yarase uburyo bukomeye imbere y'izamu rya Police bwagaruwe n'umuzamu Niyongira Patient.

Ku munota 73 Ani Elijah ukomoka muri Nigeria yateye umupira agaramye ashaka gutsinda ibitego cya Police nuko akubita Mussa Omar umugeri ahita yerekwa ikarita y'umuhondo. Ani Elijah yahise akurwa mu kibuga hinjiramo Umunya Ghana Peter Agbrevor. 

Ku munota wa 83 Peter Agbrevor yarekuye ishoti mu izamu rya Gorilla FC umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu nuko Ishimwe Christian asigaranye n'izamu wenyine umupira awutera hanze. 

Iminota 90 isanzwe yarangiye nta kipe irabona igitego nuko umusifuzi yogeraho iminota irindwi y'inyongera. Ku munota wa 90+2 Peter Agbrevor yazamukanye umupira nuko Iradukunda Simeon akiza izamu rya Gorilla FC. 

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa nuko Police FC yuzuza Amanota 12 naho Gorilla FC igira amanota 11.



Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC 

Police FC yaguye miswi na Gorilla FC 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND