RFL
Kigali

Clarisse Karasira yarase amashimwe umugabo we wahawe impamyabumenyi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/10/2024 19:09
0


Umujyanama mu by'umuziki akaba n'umugabo w’umuhanzikazi Clarisse Karasira, Dejoie Ifashabayo yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s degree), muri Western Governors University iherereye muri Utah muri Amerika, ashimira umugore we wamubaye hafi muri urwo rugendo.



Iyi mpamyabumenyi, yayiherewe mu birori byabereye ku cyicaro cy’iyi kaminuza kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024. Aho ibihumbi by’abanyeshuri barimo na Dejoie Ifashabayo bahabwaga impamyabumenyi zabo.

Ifashabayo yabonye iyi mpamyabumenyi mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami rya ‘Business Administration’. Yari asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse ‘na Professional Education’ muri ‘Entrepreneurship and Leadership’ yakuye muri Watson Institute and University of Virginia.

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Clarisse Karasire yasabye abamukurikira kuri uru rubuga kumufasha gushimira umugabo we wabonye indi mpamyabumenyi, amushimira ubutwari yagize mu bigoye banyuranyemo bombi.

Yagize ati: "Rukundo rwanjye Papa Kwanda, uri ingeruzabahizi, ni koko uri ingeri, intwarane igwije ibigwi! Inzira yari igoye, ibyo twanyuzemo tubizi twembi, ntiwacitse intege urakotana, Uwacu none utamirijwe iryo kamba mu yandi menshi!

Umuhanga, uri umuhangange! Ni koko wuje ubuhambare! Komeza Kwanda, iyo wanda, benshi uhetse ku mugongo murarandarandana! Intore yanjye yo ku mukondo. Ndagukunda, ishyuke Mutware."

Ni nyuma y'ubutumwa umugabo we na we yashyize kuri uru rubuga yishimira indi ntambwe ikomeye ateye, ndetse agasobanura ko ibyo yize bigiye kumufasha gutanga umusanzu we mu gisata cy'ubucuruzi, aho azabasha guha amahirwe y'akazi abantu benshi atagendeye ku bwoko, idini cyangwa ikindi cyose.

Yashimiye umugore we ndetse n'abandi bose bamushyigikiye, aragira ati: "Ndashimira Imana yanshoboje kunyura muri ibi bihe kandi ikampa amahirwe mfite. Ndashimira by'umwihariko umugore wanjye mwiza n'umusore wacu Kwanda kuba baranteye imbaraga ndetse bakanshyigikira muri uru rugendo."

Ifashabayo Dejoie asanzwe ariwe mujyanama mu by’umuziki wa Clarisse Karasira.

Umugabo wa Clarisse Karasira, Dejoie Ifashabayo yabonye impamyabumenyi mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza

Yakomoje ku nzozi afite mu gihe kiri imbere n'icyo ibyo yize bigiye gufasha sosiyete

 Karasira yashimiye umugabo we waranzwe n'ubutwari mu rugendo rukomeye banyuranyemo ubwo yashakaga iyi mpamyabumenyi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND