RFL
Kigali

Kevin Skaa yahishuye uko yiyambaje Bushali kuri Album 'izumvikanisha uwo ndiwe'

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2024 14:16
0


Umuhanzi Shema Kananura Kevin wamenyekanye nka Kevin Skaa yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze Album ye ya mbere yise “Identity” yahurijeho abahanzi barimo umuraperi Bushali. Ayisobanura nka Album izumvikanisha uwo ariwe mu muziki, ndetse n'umwimerere watumye yiyemeza gukora umuziki.



Ni Album avuga ko izajya hanze tariki 15 Ugushyingo 2024 mu rwego rwo gufasha abafana be n'abakunzi b'umuziki gusoza neza umwaka.

Album ye iriho indirimbo nka 'Abondance' yakozwe na Santana Sauce, 'Confirm' cyangwa 'Monalisa' yakoranye na Bushali yakozwe na Prod. Hervis, 'Beaute' yakozwe na Mantra Made, 'Amafaranga' yakoranye na Dir. P ikorwa na Prod Jali, 'Monster' yakozwe na Hervis, 'Good Love' yakozwe na Flyest ndetse na 'Avec Elle' yakozwe na Producer Flest.

Kevin Skaa yabwiye InyaRwanda, ko yahisemo kwita iyi Album 'Identity' mu rwego rwo gusobanura ubushobozi n'ubuhanga afite mu muziki. 

Ati "[...]Mfite indirimbo nyinshi nkora nk'umuhanzi, muri izo ndirimbo nkora inyinshi nkora, umuhanzi agira ubwoko bw'indirimbo akora cyangwa se injyana akora. Nagerageje guhuza ubwoko bw'indirimbo zose nshobora gukora, mbese injyana zose nshobora gukora. Zose rero zikubiye kuri iyi Album."

Yavuze ko buri ndirimbo yose iri kuri iyi Album ikoze mu njyana yayo. Kandi ko kuyita 'Identity' yashakaga kumvikanisha umwihariko we mu muziki. Ati "N'uburyo ngiye gukoramo umuziki bufite umwihariko. Hari indirimbo nzajya nkora nk'umwihariko wanjye kugirango abantu bamenye bati uyu niwe mwihariko wanjye, noneho hakazamo n'uburyo nkora umuziki. Kuko si umuziki gusa, hari n'ibindi bintu nkora."

Kevin Skaa yavuze ko umuziki uri mu bahanzi benshi, kandi buri wese agerageza kumvikanisha ubuhanga bwe. Yavuze ko gukorana na Bushali byabaye mu buryo bw'impanuka, kuko yamusanze muri studio ari gukora indirimbo, 'hanyuma uwari umujyanama wanjye ampa igitekerezo cyo kuba nakorana na Bushali'. 

Ati "Ntabwo nari narigeze ntekereza ko nzakorana n'umuraperi nka Bushali. Nta n'ubwo nabiteganyaga cyane gushyiraho indirimbo nakoranye n'undi muhanzi. Ariko niba hari ikintu cya mbere nagize nk'amahirwe ni uko nabashije gukorana na Bushali."

Yavuze ko 'Bushali yaraje ahita ajya muri 'Micro' araririmba'. Akomeza ati "Nahisemo gusiba indirimbo yose, ndagenda nandika bundi bushya, kuko yari yampaye inkikirizo nziza cyane'. Icyo gihe naravuze Bushali ntasanzwe, afite impano, narishimye cyane. Ntabwo nari nabiteganyije, ariko n'icyo kintu cya mbere cyanshimishije kuba narakoranye nawe."

Kevin Skaa avuga ko yakoranye cyane na ba Producer 'twari dusanzwe dukorana kandi twaganiriye numva dufite intumbero imwe ku muziki wanjye'. Yavuze ko buri wese afite impamvu akora umuziki 'ariko buri wese wabonye kuri Album ni abantu duhuje impamvu zo gukora umuziki, zo kuba ari aba Producer, zo kuba nanjye ndi umuhanzi nyuma y'ibibazo byose nawugiriyemo n'ibindi."

Yungamo ati “Iyi Album izasobanura Kevin Skaa uwo ndiwe, ndetse n’uwo nteganya kuba we n’impamvu nyine nkora umuziki.


Kevin Skaa yatangaje ko umujyanama we ariwe wamugiriye inama yo gukorana indirimbo na Bushali


Kevin Skaa yavuze ko yakozwe ku mutima n’uburyo Bushali yatumye ahindura indirimbo yose yari yakoze


Kevin Skaa yavuze ko iyi Album ‘Identity’ izumvikanisha umwimerere we



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ANOTHER ROUND’ YA KEVIN SKAA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND