RFL
Kigali

APR FC itsinze Gasogi United ibona intsinzi ya mbere muri shampiyona - AMAFOTO + VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/10/2024 17:32
0


APR FC yatsinze gasogi United mu mukino w'umunsi wa Gatandatu wa shampiyona n'uko ikipe y'ingabo z'igihugu ibona intsinzi yayo ya mbere muri shampiyona mu mukino wakinwe iminsi ibiri kubera imvura yatumye utarangirira umunsi wari uteganyijweho.



Kuri iki cyumweru APR FC yabonye intsinzi ya mbere mu mikino ya shampiyona y'u Rwanda 2024-25 nyuma yo gutsinda Gasogi United mu mukino w'umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda. 

Ni umukino wakinwe iminsi ibiri kubera ko ubwo wakinwaga ejo ku wa Gatandatu ntabwo warangiriye igihe kuko wasojwe ku munota wa 15 kubera imvura nyinshi yari iri kugwa mu mujyi wa Kigali. 

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota ane mu mikino ibiri imaze gukina muri shampiyona, kuko umukino wa mbere yaguye miswi na etincelles ubusa ku busa. 

Ikipe ya Gasogi United yo gutsindwa uyu mukino byatumye iguma ku manota umunani nuko intego yari yiahye yo gutsinda APR FC inanirwa kuyigeraho.

Uko umukino wagenze umunota ku munota

90+5' Umukino urangiye APR FC yegukanye amanota atatu

91' Kufura ya Gasogi ku ikosa rikorewe Kabanda Serge, yatewe na Udahemuka Jean de Dueu ariko myugariro ukunze kwitwa Kagege aragoboka.

90' Iminota isanzwe y' umukino irangiye APR iri imbere ya Gasogi United nuko hongerwaho iminota itanu y'inyongera.

90' Mugisha Barafinda na Niyomugabo Claude bazamukanye umupira ariko umuzamu wa Gasogi ukomoka muri Cameroon Dauda Balery aragoboka.

88' Abakunzi ba Gasogi United bari kuri Kigali Pele Stadium batangiye kwiheba bibaza aho baza gukura igitego cyo kugombora.

86' Ku ruhande rwa APR FC habaye impinduka nuko Richmond Lamptey wari wagize umukino mwiza aha umwanya Niyibizi Ramadhan

84' Koroneri ya APR ku mupira wari uzamukanywe na Lamptey' Lamptey yayiteye ariko Mbaoma umupira awutera hanze.

83' Udahemuka Jean De Dieu wa Gasogi United akomeje gukinisha bagebzi be bashaka uko bakwisyura igitego batsinzwe an APR FC hakiri kare.

80' Mugisha Girbelt yinjiye mu kibuga asimbuye Tuyisenge Arsene ku ruhande rwa APR FC naho ku ruhande rwa Gasogi United Nikokothe Thiamas Bienvenue asimbura Balou

78' Ruboneka Jean Bosco , Byiringiro Gilbert na Niyigena Clement bazamukanye umupira bawuhaye Victor Mbaoma umupira wutera ku ruhande n'umutwe.

74' Kufura ya Gasogi United yari itewe na Udahemuka Jean De Dieu yahise igarurwa na Lamptey nuko APR izamukana umupira wahise ukurwamo na Adolphe wa Gasogi United.

73' Alioune Souane wa APR FC yakoze akazi gakomeye cyane nyuma yo kwambura umupira Iradukunda Kabanda serge wa Gasogi umupira yari ari kugerageza kwinjira mu rubuga rw'amahina.

71' Lamine Bah wa APR FC ahaye umwanya Dushimirimana Olivier uzwi nka Muzungu ukina neza yugarira akanasatira anyuze ku ruhande.

70' Umuzamu wa APR yari atanze kado kuri Sege Kabanda wa Gasogi United nuko umupira ujya mu kaguru adakinisha ananirwa gutsindira Gasogi igitego cyo kwishyura.

69' Serge Kabanda wa Gasogi United yaguye mu rubuga rw'amahina nuko umusifuzi avuga ko nta kosa ryabaye.

68' APR FC ikomeje gukina irinda igitego yabonye mu gice cya mbere cyane ko kubona igitego cya kabiri byagoranye.

62' Abakinnyi ba Gasogi United batangiye kuboneza umupira mu kibiga hagati nyuma y'uko Christian Malimpangou na Serge Kabanda binjiye mu kibuga.

60' Serge Kabanda wari uzamukanye umupiya yateye ishoti imbere y'izamu rya APR ariko ateye umupira Pavelh awufata neza.

59' Malimpangou Christian yinjiye mu kibuga asimbuye Niyongira Danny yinjirana na Srege kabanda

57' Victor Mbaoma na Tiyusenge Arsene bazamukanye umupira nuko abakinnyi ba Gasogi

53' Tuyisenge Arsene yogoze ubwugarizi bwa Gasogi United nuko abakinnyi ba Gasogi barawurenza, atuyisenge Arsene akomeje kugora ikipe ya Gasogi United

49' Kufura ya APR FC ku ikosa rikozwe na kapiteni muder Akbar  ryatumye anahabwa ikarita y'umuhondo. kufura Lamptey yayiteye nyiyagira icyo imarira ikipe ya APR Fc.

46' APR FC yari yugarijwe na Gasogi United nuko umupira umuzamu Pavelh arawurenza aryama hasi.



Lamine Bah niwe watsinze igitego APR FC yabonye mu gice cya mbere ku mupira yahawe na Tuyisenge Arsene

45+1' Gasogi United ihise ikora impinduka nuko yongera mu kibuga imbaraga za Harerimana Abdelaziz asimbura Ngarambe Sadjadi ishaka uburyo yaza kugora APr mu gice cya kabiri

45' Iminota 45 irangiye APR FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Gasogi United nuko hongerwaho iminota ibiri.

42' APR FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mamadou Lamine Bah ku mupira ahawe na Richmond Lamptey.

39' Doumbian akoreye ikosa Pavhel Ndzila ariko aravurwa umukino urongera urakomeza

35' Gasogi United ibonye kufura hafi y'izamu rya APR FC ariko Pavhel Ndzila awufata neza cyane bitamugoye

32' Richmond Ramptey ahushije igitego byari bigoye guhusha kurusha gutsinda. Wari umupira Niyomugabo Claude yazamukanye ku ruhande rwe.

30' kufura ya APR FC itewe na Richmond Lamptey gusa abakinnyi ba Gasogi batabaye umupira ujya muri koruneli, iyo Koruneli ntacyo imariye APR FC.

28' Kufura ya APR FC ku ikosa rikorewe Victor Mbaoma ntacyo imaze kuko Marc Govin umupira yawugaruye utaragera mu rubuga rw'amahina.

27' Ruboneka Jean Bosco yari arekuye umupira imbere y'izamu rya Gasogi United nuko umupira unyura ku ruhande.

24' Udahemuka Jean De Dieu yazamukanye umupira imbere y'izamu rya APR FC nuko umusifuzi yemeza ko yaraririye.

25' Kufura ya APR FC ihererekanyijwe na Ruboneka na Say ntacyo yamariye APR ahubwo umupira wagiye muri Koruneli.

23' Niyigena Clement yari acomekeye umupira Tuyisenge Arsene umupira nuko agiye kuwutewra n'umutwe umupira uramucika ujya ku ruhande.

20' Niyongira Danny yari agerageje gucenga ba myugariro ba APR fc ariko myugariro Niyigena Clement umupira awukuramo awutera imbere mu busatirizi bwa APR FC.

18' Koruneli ya APR FC yatewe na Richmond Lamptey abakinnyi ba Gasogi United umupira bawukuyemo nta kibazo na kimwe bafite.

16' Lamptey yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Gasogi United nuko umupira ba myugariro ba Gasogi barawurenza.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni

Dauda Ibrahim Bareli

Muderi Akbar

Udahemuka Jean De Dieu

Hakizimana Adolpfe

Ousman Doumbia

Ngarambe Sadjadi

Iradukunda Axel

Mugisha Joseph

Balou

Hamis Hakim

Niyongira Danny

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni

Pavelh Nzila

Souane Aliou

Niyigena Clement

Seidu Dauda

Lamptey

Bah

Ruboneka

Tuyisenge

Mbaoma

Ni umukino ikipe ya Gasogi United yiyemeje kunyagira APR nk’uko byumvikanye mu magambo yatangajwe na Perezida wa Gasogi United.

Ni umukino APR FC ikomeje gukina iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe, kuko umukino umwe rukumbi iyi kipe yakinnye muri shampiyona yaguye miswi na Etincelles ubusa ku busa.

Mbere y’uyu mukino ababyobozi ba APR FC nabo batangaje ko ariwo ubusatirizi bwa APR FC iza kugaragarizaho ubushongore n’ubukaka bwayo.

Gasogi United yo irakomeza uyu mukino ishaka amanota atatu kugira ngo yuzuze amanota 11, cyane ko mbere y’umukino iyi kipe y’itiriwe agasosi ka Gasogi ko mu karere ka Gasabo mbere y’umukino yari ifite amanota umunani.

APR FC kandi irakomeza uyu mukino izi neza ko gutakaza irakomeza gusigara inyuma, cyane ko mbere y’uko imanuka mu kibuga mukeba wayo Rayon sports yatsinze Bugesera ibitego bibiri ku busa ibitego byatsinzwe na Fall Ngagne na Youssuf Diagne bombi bakomoka muri Senegal.

">

Inskamake y'uko umukino wa APR FC wagenze


Umukino ugiye gukinwa iminsi ibiri kuko kuri uyu wa Gatandatu wakinwe iminota 15 uhagarikwa n'imvura




Uko bamwe mu bakinnyi ba APR basesekaye ku kibuga









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND