RFL
Kigali

Jennifer Lopez na Drake bubuye urukundo rwabo nyuma y'imyaka 7

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/10/2024 16:01
0


Nyuma y'uko umuhanzikazi Jennifer Lopez atandukanye n'umugabo we Ben Affleck, ubu noneho biravugwa ko yaba yubuye urukuno rwe n'umuraperi Drake nyuma y'imyaka 7 batandukanye.



Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema Jennifer Lopez, yatangiye umwaka wa 2024 bivugwa ko atabanye neza n'umugabo we Ben Affleck. Ntibyatinze muri Werurwe bahise batandukana buri umwe anyura inzira ye.

Muri Nyakanga nibwo Lopez yahise yitabaza inkiko yaka gatanya Ben Affleck bamaranye imyaka 2 gusa barushinze. Bitewe n'uko uyu mugore azwiho guhindurana abagabo byatangiye kuvugwa ko nubwo yatse gatanya atazatinda kubona undi mukunzi vuba.

Ubu noneho birasa nk'aho ibyo avugwaho aribyo kuko yamaze kubona undi mukunzi, akarusho akaba uwo bigeze kukanyuzaho mu myaka yashize. Ibinyamakuru byo hanze birimo TMZ, PageSix, In Touch Weekly, byasohoye inkuru zivuga ko Lopez yubuye umubano we na Drake.

TMZ yavuze ko amakuru ahari kugeza ubu ari uko umuraperi Drake yatangiye kuvugisha cyane Lopez kuva muri Mutarama atangiye kugirana ibibazo na Ben Affleck. Bombi kandi ngo bahuraga mu ibanga bakagirana ibihe byiza ndetse ngo Drake aherutse guha impano idasanzwe  uyu mugore.

PageSix yo yavuze ko umwe mu begereye Lopez yavuze ko muri iyi minsi uyu muhanzikazi amara amasaha menshi kuri 'Video Call' aganira na Drake. Ati: ''Asigaye yereka Drake buri kimwe cyose ari gukora, yaba ari ibiryo agiye kurya cyangwa imyambaro yo kwambara abanza kwereka Drake kuri Video Call''.

Biravugwa kandi ko bombi baba bari kugenda babyutsa urukundo rwabo buhoro buhoro. Byanavuzwe kandi ko Drake aherutse gusura mu ibanga uyu muhanzikazi mu rugo afite i Beverly Hills.

Jennifer Lopez w'imyaka 55 na Drake w'imyaka 37 bigeze gukundana kuva muri Nzeri ya 2016 kugeza mu mpera ya 2017. Urukundo rwabo nubwo rutarambye, ubu biravugwa ko bongeye kurwubura.

Biravugwa ko Drake na Lopez bongeye kubura umubano wabo

Hari hashize imyaka 7 batandukanye


Urukundo rwa Lopez na Drake rwaciye ibintu mu myaka yashize







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND