RFL
Kigali

Rwanda Cup 2024 : REG WBBC na APR WBBC zageze ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/09/2024 20:26
0


Ikipe ya REG Women Basketball Club yatsinze RP IPRC Huye Women Basketball Club naho APR itsinda Kepler Women Basketball Club zihita zigera ku mukino wa nyuma w'irushanwa rya Rwanda Cup 2024.



Ni mu mikino ya 1/2 cy'iri rushanwa yakinwe kuri uyu wa Gatatu muri BK Arena.Umukino wa RP IPRC Huye yazamutse ari iya mbere mu itsinda rya mbere na REG W BBC yazamutse ari iya 2 mu itsinda rya Kabiri niwo wakinwe mbere  Saa cyenda.

Ikipe ya REG WBBC niyo yatangiye umukino iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo nka Uwitonze Nandy Linda watsindaga amanota yiganjemo 3.

Ikipe ya RP IPRC Huye W BBC nayo yaje kwinjira mu mukino ndetse bigera n'aho iyobora umukino mu bijyanye n'amanota ariko agace ka mbere karangira REG W BBC iyiboye n'amanota 24-13.

Agace ka Kabiri ikipe ya REG W BBC yakomerejeho ibifashijwemo n'abakinnyi bayo barimo Wanyama Mercy maze ikarangiza itsinze amanota 21-10 naho muri rusange biba amanota 45-23.

Mu gace ka Gatatu ikipe ya RP IPRC Huye WBBC yaje ubona zahinduye imirishyo igerageza kwitwara neza binyuze ku bakinnyi bayo nka Nicole Urwibutso na Cecile Nzaramba, aba ariyo yinjiza amanota menshi agera kuri 22-20 ariko n'ubundi muri rusange REG W BBC ikomeza kuba imbere n'amanota 65-45.

Nubwo yasaga nkaho yarangije umukino ariko mu gace ka Kane ari nako ka nyuma APR WBBC yaje yariye amavubi itsinda amanota 31-19 ndetse ihita inasoza umukino iyoboye n'amanota 96-64, ihita ikatisha itike y'umukino wa nyuma wa Rwanda Cup.

Abakinnyi batsinze amanota menshi muri uyu mukino ni Uwimpuhwe Henriette bakunze kwita Kamoso ukinira RP IPRC Huye aho yatsinze amanota 37 ndetse na Umunezero Ramla wa REG WBBC watsinze amanota 17 .

Nyuma y'uyu mukino Saa Kumi n'Ebyiri ikipe ya Kepler WBBC yazamutse ari iya mbere mu itsinda rya 2 yahise ijya mu kibuga na APR WBBC yazamutse ari iya Kabiri mu itsinda rya mbere.

Umukino watangiye APR W BBC ariyo iri hejuru ibifashijwemo n'abakinnyi bayo nka Sandra Kantore dore ko yatsinze amanota 11 ya mbere Kepler WBBC itarakoramo.

Kepler W BBC nayo yaje kugerageza kuba inyuma ariko agace ka mbere karangira APR WBBC iyiboye n'amanota 13-7.

Mu gace ka Kabiri Kepler WBBC yaje ariyo iri hejuru ibifashijwemo n'abarimo Uwimpuhwe Henriette aba ariyo itsinda amanota menshi agera kuri 12-9 gusa n'ubundi muri rusange APR WBBC ikomeza kuba imbere n'amanota 22-19.

Mu gace ka Gatatu Kepler WBBC yakuyemo ikinyuranyo cy'amanota yose ndetse karangira iyoboye n'amanota 39-38.

Agace ka Kane ari Kepler WBBC yakomeje kuba imbere ndetse igera naho ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 7 ariko bigeze mu minota ya nyuma APR WBBC ibifashijwemo n'abarimo Assouma Uwizeye ihita iyigarunzura ndetse birangira ari nayo yegukanye umukino n'amanota 59-57, ihita igera ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup.

Abakinnyi batsinze amanota menshi muri uyu mukino ni Uwimpuhwe Henriette ukinira Kepler W BBC n'amanota 24 na Kantore Sandra ukinira APR W BBC we ari amanota 19.

Biteganyijwe ko imikino irimo uwa nyuma n'uwo guhatanira umwanya wa 3 muri Rwanda 2024, izaba ku wa Gatanu, tariki 20/9/2024.

APR W BBC yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup itsinze Kepler W BBC 

REG W BBC yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup isezereye RP IPRC Huye W BBC 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND