RFL
Kigali

Ibigenza Alex Muhangi, icyerekezo gishya cya Gen-Z Comedy: Ikiganiro na Fally Merci- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2024 20:27
0


Umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci wazamukiye mu marushanwa ya ArtRwanda- Ubuhanzi, yatangaje ko mu myaka ibiri ishize ategura ibitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy, byatumye atekereza uburyo yatangira gufasha abanyarwenya bayigaragaramo gukorera ibitaramo mu mahanga.



Mu myaka ibiri ishize, ibi bitaramo byashyize ku isoko cyangwa se byagaragaje impano z’abarimo Muhinde, Umushumba, Kadudu, Dudu, Pilate n’abandi birahirwa mu buryo bukomeye.

Ariko kandi byatumye biba ihuriro ry’urubyiruko rushaka kuganira, abasirimu bashaka gusohoka, aho gufata icyo kunywa no kurya n’ibindi.

Ni ibitaramo bikunze kugaragaramo cyane amasura y’abantu bazwi nka Alex Muyoboke, Kabano Franco uzwi cyane mu ruganda rw’imideli n’andi mazina abanyarwenya bakunze kugarukaho cyane mu bihe bitandukanye bigatembagaza.

Muri ibi bitaramo hashyizwemo agace ka “Meet me Tonight”, aho batumira umuntu runaka ufite icyo yigejejeho agasangiza urubyiruko inzira yanyuzemo n’ibindi.

Ni agace kamaze kunyuramo abarimo Kanyombya wamamaye muri Cinema, Umuhangamideli The Trainer, Christian washinze umuryango Our Past n’abandi.

Kuri iyi nshuro, hatumiwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva. Azatanga ikiganiro kizagaruka ku bikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, guteza imbere urubyiruko n’ubuhanzi muri rusange, guhanga imirimo n’ibindi.

Niwe muyobozi wo ku rwego rwo hejuru uzaba atumiwe muri ibi bitaramo, kuva mu myaka ibiri ishize bitangiye kuba.

Inzira ntiyari iharuye

Mu kiganiro na InyaRwanda, Fally Merci yavuze ko imyaka ibiri ishize ategura ibi bitaramo yagiye ahura n’ibihombo ariko ntiyacitse intege. Ati “Hari igihe ushora, ugasanga ushoye inshuro enye nta nyungu n’imwe urabona. Ibi bintu bisaba ubwitange no kubikunda kuruta ibindi byose.”

Akomeza ati “Ushingiye ku kuntu Gen-z Comedy iteguye, biragoye ko yahagarara. Kuko, urareba ugasanga harimo urubyiruko baturutse imihanda yose, abana bavuye mu Ntara zitandukanye, ukareba ukavuga uti ntabwo byabashije gucamo, ariko ukabyitaho ku buryo ubutaha bizagenda neza. Gushikama, buriya birafasha.”

Fally Merci avuga ko mu myaka ibiri ishize yahuye na byinshi byari kumuca intege, ariko kandi iyo atekereje ku myaka itanu iri imbere bituma ashyiramo imbaraga. Yavuze ko afatanyije na bagenzi be b’abanyarwenya, bashyize imbere gutuma abanyarwenya bakunda urwenya ari nayo mpamvu ‘tubatekerezaho cyane kurusha twe’.

Ati “Turashora tukavuga tuti tugiye gukora ibitaramo byakunguka, byahomba ntakibazo, kuko ntabwo bihora bihomba, ariko ikintu gihari cyo ni uko Abanyarwanda bagomba gukunda ibyo dukora.”


Uko yagiye avumbura impano

Fally Merci avuga ko buri gihe yakira nimero z’abantu bashya bavuga ko bafite impano yo gutera urwenya. Kandi ko mu kubakira buri wese amuha umwanya akigaragaza.

Ariko kandi hari abatera intambwe, babona batakiriwe neza bagahitamo kubivamo. Atanga, urugero akavuga ko nk’umunyarwenya Pilate yigeze kuvamo kubera ko atari yakiriwe neza, ariko nyuma baza kuvugana amutera imbaraga zo kugaruka muri Gen-z Comedy. Ati “Yari yarasezeye aragenda. ‘Comedy’ niko kazi konyine umuntu yiyirukana.”

Yavuze ko benshi mu banyarwenya yakira, harimo abajya ku rubyiniro bafite icyizere cy’uko bakirwa cyane, kandi bakamenyekana mu buryo bwose. Ariko kandi inama ze za buri munsi, ni ukubabwira guca bugufi, no kugerageza kubanira neza abafana.

Imyaka ibiri ishize nta muterankunga?

Fally Merci yavuze ko bamwe mu bantu bafite amafaranga batarumva neza impamvu yo gushora amafaranga mu bitaramo by’urwenya, ko n’abagiye babigerageza benshi muri bo bamubwira gukorana ku buntu mu rwego rwo kureba niba bizatanga umusaruro.

Ariko kandi hari abandi bagiye bamuha kontaro zigoye kubahiriza, yaba we ndetse n’abanyarwenya basanzwe bakorana. Ati “Hari n’abaza ukabona mu by’ukuri nta kintu baje kugufasha, uwo rero ugahita umushyira ku ruhande. Mbese, ukabona icyo kigo nta gaciro cyongereye ku gikorwa cyawe.”

Yavuze ko yagerageje kwegera ibigo binyuranye, bakamuha kontaro ‘zitampaga ibyo njyewe nkeneye’. Ati “Bakambwira bati tuzareba ikizavamo.”

Uyu musore yasabye ibigo n’abandi bafite amafaranga gutera inkunga ibitaramo nk’ibi, kuko byitabirwa n’umubare munini, kandi ni urugendo rwo gushyigikira impano z’abanyarwenya.

Fally Merci avuga ko n’ubwo ariwe uyobora ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy, ariko atekereza ko umwaka utaha wa (2025), azakora igitaramo cye bwite.


Amasezerano ye na Alex Muhangi

Muri Kanama 2024, umunyarwenya Alex Muhangi yari i Kigali aho yakurikiranye imikino ya BAL yaberaga muri BK Arena. Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Fally Merci byagejeje ku kuba bombi baragiranye amasezerano y’imikoranire, agamije ko bazajya basangira ubumenyi, kandi bagafasha abanyarwenya gutaramira muri Uganda no mu Rwanda.

Fally Merci avuga koi bi byagezweho nyuma y’uko yandikiye Alex Muhangi amusaba ko bahura, bakaganira. Yavuze ko, ariya masezerano y’imikoranire, ariyo yatumye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, uyu musore azatamira abakunzi be muri Gen-Z Comedy.

Ni ubwa mbere azaba ataramiye abantu muri ibi bitaramo. Fally Merci avuga ko “Alex Muhangi aje kureba imiterere ya Gen-Z Comedy n’ubwo azataramira n’abantu.”

Akomeza ati “Aje kureba ishusho yayo kugirango amenye imikoranire. Azabe uko abantu baba bameze, kugirango noneho ambwire ukuntu tuzajya duhana abanyarwenya, twongeye natwe tujye hariya, kuko natwe nzajya kumusura, ndebe ngo ni ibiki. Muri rusange, aje kureba uko imishyikirano yanjye n’imikoranire yashoboka.”

Fally Merci yiteze ko ibiganiro azagirana na Alex Muhangi bizasiga bitangije imikoranire yagutse, aho umunyarwenya ugezweho muri Gen-Z Comedy, azajya anatumirwa mu bitaramo bya ‘Comedy Store’ bitegurwa na Alex Muhangi.

Yasobanuye ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, ibi bitaramo bisigaye bitanga akazi ku bantu 45 nibura kuri buri gitaramo. Avuga ko atabasha kumenya neza amafaranga bishyura buri umwe ‘n’ubwo tutabaha ibingana n’ibyo bakwiye’. Ati “Ni bacye bahembwa ku kwezi, abandi bahembwa kuri uwo munsi bakoze.” 

Fally Merci yatangaje ko yagiranye amasezerano y’imikoranire na Alex Muhangi yo guteza imbere abanyarwenya

Fally Merci yavuze ko mu gihe amaze ategura ibi bitaramo, agikomwa mu nkokora n’uko adafite abaterankunga







 

KANDA HANO UREBEIKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA FALLY MERCI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND