RFL
Kigali

Amarangamutima ya Clapton nyuma yo kwakirwa muri Gasogi United-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2024 20:34
0


Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye muri iki gihe, Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge yatangaje ko yateye umugongo ikipe ya Manchester United yari asanzwe afana, ahitamo gukurikira ikipe ya Gasogi United kubera ko ihuje n'ibyifuzo bye.



Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku myiteguro y'umukino uzahuza Gasogi United na Rayon Sports, kuri Sitade Amahoro ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.

Bisa naho ari umukino udasanzwe kuri Gasogi United, kuko ubuyobozi bw'iyi kipe bumaze igihe bwumvikanisha ko bwiteguye gutahana amanota 3 uko byagenda kose, imbere y’ibihumbi by’abantu.

Ni umukino unafite igisobanura kinini, kuko Gasogi United iramutse itsinze uyu mukino bizayifasha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Uyu mukino washyuhije imitwe ya benshi, kuko n'ibyamamare byambariye kuzawitabira. Aba barimo Dj Marnaud, Dj Sonia, Muyango Claudine, Clapton Kibonge n'abandi bagaragaza ko biteguye gushyigikira iyi kipe.

Ubwo yari ahawe ijambo mu kiganiro n’itangazamakuru, Clapton yumvikanishije ko yakozwe ku mutima no kuba ubuyobozi bwa Gasogi United bwamuhaye umwanya wo kuganira n’itangazamakuru kuko ‘ni bacye babona ayo mahirwe, igitandukanye rero kuba umufana, ndi umunyarwenya, abantu benshi banzi ku mbuga nkoranyambaga, ngirango ni nanjye murwenya ukurikiwe cyane."

Uyu mugabo wamamaye muri filime 'Umuturanyi', yavuze ko ibikorwa bye bifite abantu benshi babireberaho, ari nayo mpamvu buri ntambwe yose atera agerageza kwisanisha nayo.

Yashimye Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] wamwakiriye mu bafana b'iyi kipe, kandi amuzi nk'umuntu waharaniye igihe kinini iterambere ry'inganda ndangamuco.

Clapton yavuze ko mu busanzwe ari umufana wa Manchester United yo mu Bwongereza, ariko ko nubwo akunda umupira w'amaguru, atigeze agaragara na rimwe ku kibuga cy'umupira mu Rwanda yagiye gushyigikira ikipe. 

Yavuze ko yemeranya na KNC ko bazatsinda ikipe ya Rayon Sports. Ati "Umuntu uzaza kuri Sitade ntabwo azatahana agahinda, azavuga ati nubwo badutsinze ariko nishimye [...] Uyu munsi turashaka gutanga 'Bonus' ku bafana ba Rayon Sports y'uko bazataha bishimye kandi batsinzwe."

Clapton yavuze ko ubu ari umufana wa Gasogi United. Ati "Ndi umufana wa Gasogi United, ndi Urubambyingwe." 

Clapton Kibonge yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kwakirwa mu ikipe ya Gasogi United

Clapton yashimye Perezida wa Gasogi United, KNC wamuhaye ikaze mu ikipe y’abafana bitwa ‘Urumba ingwe’ 

Clapton yavuze ko asanzwe akunda umupira w'amaguru mu Rwanda, ariko ko atigeze agaragara ku kibuga  


Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, ubuyobozi bwa Gasogi United bwagiranye ikiganiro n'abanyamakuru 


KNC yarahiriye kwandikira amateka ku ikipe ya Rayon Sports bazakina ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA CLAPTON KIBONGE AGARUKA KU KUBA YINJIYE MURI GASOGI UNITED

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND