RFL
Kigali

Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry yakaniye ngo itazakorerwa nk'ibyakorewe abakinnyi ba Simba SC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/09/2024 15:02
0


Ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya ikinamo myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,Manzi Thierry yakaniye kugira ngo itazakorerwa nk'ibyakorewe abakinnyi ba Simba SC ubwo yari yayakiriye.



Ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 3024 nibwo ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania izaba yakiriye Al Ahly Tripoli kuri Benjamin Mkapa National Stadium mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.

Umukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya 0-0, wari wabaye ku Cyumweru gishize gusa wabereyeho ibintu bitari byiza aho abafana ba Al Ahly Tripoli bateye ibirimo amacupa abakinnyi ba Simba SC.

Ibi byatumye n'iyi kipe yo muri Tanzania ifata mwanzuro wo gutanga ikirego cyo kurega mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Mugabane wa Afurika,CAF.

Kuri ubu ikipe ya Al Ahly Tripoli nayo yakaniye kugira ngo abafana ba Simba nabo batazihimura. Iyi kipe isanzwe ikina muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Libya yashatse abashinzwe umutekano bihariye bazaba barikumwe nayo kuva igeze muri Tanzania kuzageza ihavuye.

Nubwo aba bashinzwe umutekano ari abo muri Tanzania ariko bagiranye amasezerano ko nihagira ikiba ku bakinnyi bayo bazabiryozwa gusa ko nibigenda neza babishyura akayabo k'amafaranga.

Usibye ibi kandi Al Ahly Tripoli yijyaniye ibiribwa izakenera iri muri Tanzania. Iyi kipe yageze muri Tanzania mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024.

Al Ahly Tripoli yashatse abashinzwe abazayicungira umutekano bihariye mu gihe cyose izamara muri Tanzania 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND