RFL
Kigali

Nikolas Pepe wamamaye muri Arsenal ari mu rukundo n'umukobwa ukina Filime zitarebwa n'abana

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/09/2024 15:47
0


Umunya Côte d'Ivoire Nikolas Pepe wamamaye muri Arsenal ubu akaba ari muri Villarreal, ari kuvugwa mu rukundo na Teanna Trump ukina Filime z'urukozasoni.



Nikolas Pepe ubwo yavuye muri Lille yerekeza muri Arsenal muri 2019, benshi bamubonaga mu isura ya Didier Drogba mushya, gusa si ko byagenze. Nyuma yo gukina imikino 80 muri Arsenal akayitsindira ibitego 16, Nikolas Pepe yongeye gutizwa muri Nice na Trabzonspor. 

Muri uyu mwaka wa 2024 ni bwo Nikolas Pepe yavuye mu masezerano ya Arsenal, ajya muri Villarreal yo muri Espagne ubu akaba amaze kuyikinira imikino 4.

Nubwo mu kibuga ibintu itameze neza cyane, yatangiye kurikoroza, ubwo ari kuvugwa mu rukondo na Teanna Trump ukina filime z'urukozasoni, uyu mukobwa akaba akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru ava mu binyamakuru nka One football na the Goal.com, avuga ko uyu Teanna Trump ukina Filime z'urukozasoni, yamaze kugera muri Esipanye, aho agiye kujya abana na Pepe nk'abakundana.

Ikinyamakuru Tribunal.com gihamya neza ko Teanna Trump akina filime z'urukozasoni yewe ngo akaba amaze kugaragara muri filime 130 zirebwa n'abakuze nijoro.

Teanna Trump ufite abamukurikira barenga 1.4M kuri Instagram, akunze gusangiza abakunzi be amafoto ateye ipfa kuri Instagram agaragaza imiterere ye yamaze kurarura Nikolas Pepe.

Kuba Teanna Trump afite izina rya Trump, Inyarwanda yagize amatsiko yo kumenya niba afitanye isano na Perezida Donald Trump, gusa ku bw'umwaku dusanga ntaho bahuriye, ahubwo ari ukwitiranwa ku mazina gusa.


Nikolas Pepe wamamaye muri Arsenal, Villarreal, Nice, Lille n'ayandi ari mu rukundo n'umukobwa ukina filime z'urukozasoni 


Teanna Trump ku kibuga yagiye kureba umukino wa Villarreal ahanze amaso umukunzi we Nikolas Pepe 


Ikimero cya Teanna Trump ukina filime z'urukozasoni cyararuye Nikolas Pepe 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND