RFL
Kigali

Uko Abagore n’Abafite Ubumuga b’i Ruhango batoye abazabahagararira mu Nteko

Yanditswe na: Habineza Gabriel
Taliki:16/07/2024 15:54
0


Kuri Site zitandukanye zatoreweho, isaha ya saa tatu yageze hamwe hageze abantu babiri , ahandi bagitegereje.



Nko kuri Site  imwe  yo mu Murenge wa  Ruhango,  Saa  Tatu n’Igice zageze abagize Inteko itora  18 aribo bamaze kuhagera   mu gihe igizwe n’abantu bagera ku 100. Hari  indi Site izi Saha zageze  hageze abantu 3 mu gihe inteko itora igizwe n’abantu 84.

Gusa uko amasaha yagiye yicuma  abagize inteko  itora  bagiye biyongera ndetse  Saa Yine n’Igice  nibwo  amatora hose  yatangiye  ku burenganzira bwatanzwe n’Intara  nyuma yo gukusanya imibare yo kuri Site  zose   bagasanga  abitabiriye bageze  kuri 50%  nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga amatora.

Ku ruhande rw’Abafite ubumuga ,  igikorwa cyo gutora abazabahagararira  cyabereye muri Salle y’Akarere ka Ruhango. Saa yine  n’igice nibwo  batangiye gutora aho inteko itora  yari igizwe n’abantu 16 barimo  7 bo muri Komite y’Akarere ndetse  n’umuhuzabikorwa  umwe wa Komite y’Abafite ubumuga kuri buri Murenge.

Uretse  gutora  abazahagarira  abagore n’abafite ubumuga mu  Nteko Ishinga Amatege y’u Rwanda , uyu munsi  hanatowe Abadepite  babiri abazahagararira urubyiruko mu Nteko.

Abadepite bagomba   guhagararira abagore  ni 24 mu gihe abafite ubumuga bazahagararirwa n’Umudepite umwe.

Agasahya kandi kagaragaye mu Ruhango ni uko mu  masanganzira y’umujyi rwagati hari  hateguwe ibyansi, ibisabo ,uduseke n’ibindi biranga umuco nyarwanda.

Umuteguro wo kuri uyu wa Kabiri utandukanye n’uw’ejo ku wa mbere  ubwo hatorwaga Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite ,kuko  aya masangano iyo wahageraga  wakirwagan’abakaraza.


Hateguwe Ibisabo,Ibyansi n'ibiseke mu mujyi rwagati


Abafite Ubumuga batoye abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda


Abatoreye kuri Site ya Nyamagana bari babukereye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND