RURA
Kigali

U Rwanda rwongeye kuza ku isonga mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/03/2025 11:15
0


U Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu guteza imbere abagore mu nzego zifata ibyemezo, aho ubu abafite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko yarwo bageze kuri 63.8%.



Hari aho bibazo by’imyumvire no kubura ababashigikira bikomeza kuba inzitizi ikomeye ku bagore bashaka kwinjira muri politiki. 

Benshi bahura n’imbogamizi zituruka ku mitwe ya politiki itabashyigikira, kuko akenshi usanga abagabo ari bo bahabwa amahirwe yo kwiyamamaza no kujya mu myanya y’ubuyobozi. 

Byongeye kandi, ingamba zidahamye mu gufasha kugera ku bwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu buyobozi bituma iyi ntambwe igenda biguru ntege.

Mu gihe isi ikomeje gukangurira ibihugu byose kwimakaza ihame ry’uburinganire, insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga na yo yumvikanisha ko hakenewe ingamba zihuse kandi zifatika mu kurandura icyuho kiri hagati y’abagabo n’abagore mu buyobozi.

Ibihugu by’Afurika bikomeje gutera intambwe mu kongera umubare w’abagore bari mu Nteko ishinga amategeko. 

Ku isonga, hari u Rwanda rufite 63.8% by’abagize inteko ari abagore, rukaba ari rwo ruri imbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko. Rukurikirwa na Afurika y’Epfo ifite 44.7%, Cabo Verde ifite 44.4%, Ethiopia ifite 41.9%, na Senegali ifite 41.2%.

Ibindi bihugu biri muri 10 bya mbere ni Namibia (40.6%), Mozambique (39.2%), Angola (39.1%), u Burundi (38.2%), na Tanzania (37.8%).

Mu Rwanda umubare w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko wiyongereye mu gihe muri mu 2018 wari wagabanutse ugereranyije na manda yari icyuye igihe, aho bavuye kuri 63.7% baba 61.25%.

Uku kwiyongera kw’abagore mu myanya y’ubuyobozi ni intambwe nziza mu rugendo rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire muri politiki. Gusa haracyari urugendo rwo gukomeza gufungurira abagore amahirwe angana n’ay’abagabo, kugira ngo uburinganire mu buyobozi bugerweho mu buryo burambye.

Abagore bihariye 63.8% by'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda 


Kugeza ubu Inteko Ishinga Amategeko iyobowe n'umugore, Kazarwa Gertrude 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND