Kuri uyu wa 15 Nyakanga abanyarwanda babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite.Mu karere ka Ruhango, ukigera mu mujyi rwagati saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo wakirwaga n’abakaraza baje kwizihiza amatora bise ‘ubukwe’.
’Kuva saa tatu n’igice, nibwo umujyi watangiye kwiyongeramo urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi byari bimaze gufungura.
Iyi ntero yo kwizindura bagatora nyuma bagasubiza ku mirimo yabo ntiyasize n’ibindi
bice bigize aka karere ka Ruhango.
Nzwinimana Daniel wo mu murenge wa Ntongwe
watoreye ku rwunge rw’amashuri rwa
Ntongwe, avuga ko yazindutse aje
gutora kugira ngo asubire ku kazi ke
k’ubumotari.
Yakomeje avuga ko gutora kuri we bisobanura Demokarasi ndetse asaba abanyarwanda gutora mu mucyo no mu bwisanzure.
Yongeyeho ati: “Twizeye intsinzi y’amatora meza kandi ari mu mucyo.’’
Ndahimana Moussa w’imyaka 51, utuye mu murenge wa Kinazi akaba yatoreye ku kigo cy’amashuri cya Nyarugenge, avuga ko akazi ushyizeho umutima ugakora kare.
Yagize ati’’ Nabiraranye ku mutima’’.
Akomeza avuga ko amatora asobanura uburyo bwo kwihitiramo abayobozi babereye igihugu.
Mu Murenge wa Ruhango werekeza mu wa Kinazi nawo wari wiganjemo abajya gutora, intero ari umurimo.
Nk’ahitwa Musoma na Ntongwe, saa yine zageze ubona ko abantu bamaze kugabanuka cyane harimo n’ibyumba by’itora bidafite abantu.
Mu Saa Kumi n'Ebyiri z'igitondo ni uku mu Mujyi wa Ruhango hari hameze
Ukihagera wakirwaga n'abakaraza gusa
Saa Tatu z'igitondo bavuye gutora, ari urujya n'uruza mu mujyi
Ibikorwa by'ubucuruzi ntibyatinze gufunguraAbo kuri Site ya GS Musamo mu Murenge wa Ruhango bazindutse
Ibyishimo byari byose ku bakuze
TANGA IGITECYEREZO